Umuryango Urwanya Ruswa n’Akarengane ishami ry’u Rwanda, TI-Rwanda, watangaje ko Urwego rw’abikorerea (PSF), Polisi y’u Rwanda, Ikigo gishinzwe Ingufu (REG) n’Ikigo Gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura mu Rwanda (WASAC) biri ku isonga mu hantu hagaragara ruswa.
Ni ibyavuye mu bushakashatsi ku bipimo bya ruswa mu Rwanda ‘Rwanda Bribery Index 2024’ bwakozwe na TI-Rwanda, bwamuritswe kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 11 Ukuboza 2024.
Ibipimo bya ruswa bigaragaza ko abantu 2400 babajijwe, 3.6% muri bo bavuze ko basabwe ruswa.
Urwego rw’Abikorera ruza ku isonga mu hantu hagaragara ruswa ku kigereranyo cya 13%.
Ubushakashatsi bwa TI-Rwanda bugaragaza ruswa iri mu mirimo y’ubwubatsi aho Kapita ku ishantiye asaba ruswa uje gusaba akazi.
Mu rwego rw’abikorera ruswa yaragabanutse mu myaka Itatu aho yavuye kuri 21.20% mu 2022 igera kuri 15.60% mu 2023 na 13% muri uyu mwaka wa 2024.
Ruswa muri Polisi y’igihugu iri ku 9.40%. Ubushakashatsi bugaragaza ko ruswa yiganje mu bizamini byo gutwara ibinyabiziga.
Ahandi ni mu mashuri yigisha amategeko y’umuhanda, aho yizeza abanyeshuri kubahuza n’abapolisi bashinzwe ibizamini ngo babahe perimi ku buryo bworoshye.
Ruswa ivugwa muri Polisi, TI-Rwanda ivuga ko yagabanutse ugereranyije n’imyaka ishize.
Mu byatumye igabanuka harimo kuba harashyizwe kamera ku mihanda ikindi ngo umupolisi ugaragaweho ruswa ahita yirukanwa mu kazi.
Ruswa mu Kigo gishinzwe Ingufu (REG) iri ku kigero cya 7.80%.
Muri WASAC ruswa iri 7.20%. Iyi ruswa ngo ituruka ku itangwa rya konteri aho uyihabwa aba agomba kubanza kugira icyo abanza gutanga.
Ingabire Marie Immaculée, Umuyobozi Mukuru wa TI-Rwanda, asobanura ko utanga n’usaba ruswa bombi babyungukiramo.
Agira ati: “Kubera ko agenda ashaka ikintu runaka niba ari akazi, niba ari amasoko noneho wabimuha akumva arungutse kuko icyo yashakaga akibonye na wa wundi wakiriye ruswa akumva arungutse.”
Avuga ko impamvu abaturage batinya kuvuga ko basabwe ruswa bavuga ko badashaka ibyabagiraho ingaruka cyangwa kwanga kwitwa ba ruharwa.
Ati: “Mu nzego zibanze, uzi ko hari n’abantu banga kujya gusaba serivisi kubera ko yaduhaye amakuru bikamenyekana bakamubwira ngo nage kuyisaba muri transparency.
Ibyo byose umuturage abona ari ibizamurushya kandi ikindi gikomeye cyane ntihagire n’igikorwa, wa muntu yatanzeho amakuru ntakurikiranwe, icyo gihe abantu bakicecekera.”
Gutanga amakuru biracyagoye kuko abaturage 8% bahuye na ruswa, ntibashobora gutanga amakuru.
Ni mu gihe 24.7% banze gutanga amakuru kuri ruswa kubera gutinya.
Ingabire, Umuyobozi wa TI-Rwanda, avuga ko ikibazo gihari ari imyumvire y’abantu itarahinduka ku gutanga amakuru kuri ruswa.
Urwego rw’abikorera ntibikwiye ko abantu baterera iyo ariko ikibazo ngo ntirugira gukurikirana.
Ati: “Urwego rw’abikorera ruvugwa gusa iyo hajemo inyungu za Leta. Iyo nta nyungu za Leta zirimo ntabwo bakurikiranwa, ukibaza uti ese Leta yataye abaturage bayo?
Icyo nacyo umuntu arakibaza ariko iyo nta nyungu ya Leta igaragara yahungabanye ntabwo babyitaho. N’ubundi wa mwana utagira gukurikirana abaho nabi.”
TI-Rwanda ivuga ko ruswa igaragara mu nzego za Leta itaribwa n’abayobozi bo hejuru ahubwo ngo igaragara mu bakozi bo hasi.
Ati: “Buriya ubushake bwa Politiki yo kurwanya ruswa burahari mu Rwanda ariko hejuru, uko ugenda umanuka umanuka bukagenda buyoyoka.”
Mu bantu babajijwe, 8% ni bo bemeye ko batanze amakuru kuri ruswa basabwe, mu gihe 92% batigeze bagaragaza ko basabwe ruswa.
Mu zindi nzego zagaragajwemo ruswa ni Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, inzego z’ibanze, mu bucamanza, mu buvuzi n’ahandi.
Mu nzego zibanze ruswa igaragarira mu gutanga ibyangombwa byo kubaka.
Inkiko zigaragaramo ruswa ku kigero cya 6% aho abayitanga baba bazaba imyanya ya hafi y’urubanza.
Mu buvuzi, ruswa igararira mu biryo bihabwa abana bari mu mirire mibi ndetse no mu itangwa ry’ibyangombwa bya pharmacy.
Ubushakashatsi bwa TI-Rwanda, bugaragaza ko ahakiriwe ruswa kurusha ahandi, ari mu nzego zibanze ku kigero cya 39.10% by’umwihariko mu byangombwa byo kubaka.
Ruswa muri Polisi ingana 36.60% mu bijyanye n’impushya z’ibyangombwa byo gutwara ibinyabiziga.
Abantu 7.2% bakora ubucuruzi basabwe ruswa. Abangana na 32.6% bagiye gusaba serivisi zijyanye n’ubucuruzi, basabwe ruswa.
Umucamanza yakiriye nibura 600,000 Frw kugira ngo yihutishe urubanza. Hari uwakiriye kandi 500,000 Frw kugira ngo uburana atsinde urubanza.
Mu 2024, abaturage batanze ruswa ingana na 17,041,203 Frw ivuye kuri 22,814,500 Frw mu 2023.
Muri aya mafaranga, inzego zibanze zihariye 56%, Polisi 18%, abacamanza 11%, mu gihe RIB yakiriye 0.50%.
Mu nzego z’abikorera, abaturage 8% bagiye gusaba serivisi barazimwa kuko batatanze ruswa, mu bucamanza 5% Polisi 4% naho RIB 2%.
Amafoto: Tuyisenge Olivier