Urwego rw’Umuvunyi rwakemuye ibibazo 760 ku 1100 rwasuye abaturage
Ubutabera

Urwego rw’Umuvunyi rwakemuye ibibazo 760 ku 1100 rwasuye abaturage

NYIRANEZA JUDITH

October 22, 2024

Umuvunyi Mukuru Nirere Madeleine yagaragaje ko ibibazo by’abaturage byinshi bikemuka iyo urwo Rwego rwasuye abaturage, aho mu bibazo bakiriye basuye abaturage 1 100 muri byo 760 byakemutse ako kanya.

Yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Ukwakira 2024, ubwo yageza ku Nteko Ishinga Amategeko, Imitwe yombi raporo igaragaza ibikorwa byakozwe mu mwaka wa 2023/2024 n’ibiteganyijwe mu 2024/2025.

Yagize ati: “Mu gukemura ibibazo by’abaturage twakiriye ibibazo 1 587 muri byo hari ibyakiriwe mu nyandiko 487, ibyakiriwe twagiye gusura abaturage ni 1 100, ibyakemutse ako kanya twagiye gusura abaturage ni 760, ibigikurikiranwa mu nzego ni 249 naho ibigikurikiranwa n’Urwego rw’Umuvunyi ni 91.”

Ibikorwa by’Urwego rw’Umuvunyiby’umwihariko byibanda ku gukumira no kurwanya ruswa kuko itihanganirwa na gato nk’umurongo wa politiki u Rwanda rwihaye.

Mu Turere turindwi basuye ari two Gasabo, Huye, Kicukiro, Nyamasheke, Nyarugenge, Rubavu na Rusizi, raporo yagaragaje ko mu bibazo 1 100, Akarere ka Gasabo gafitemo 25%, ifitemo 16%, Kicukiro ifite 13%.

Umuvunyi Mukuru yakomeje agaragaza ibikorwa kugira ngo abantu bose bagire uruhare mu gukumira no kurwanya ruswa n’akarengane hifashishwa amahugurwa n’ubukangurambaga.

Ati: “Tubanza kwigisha abaturage tukamenyekanisha Urwego rw’Umuvunyi, hakamenyeshwa amategeko y’ibanze, itegeko rigenga ubutaka, iry’izungura, irihana icyaha cya ruswa n’inshingano z’umuturage n’uruhare rwe mu gukumira no kurwanya ruswa.”

Yongeyeho ati: “Kubaka indangagaciro z’ubunyangamugabyo ku bakiri bato, ingingo zirimo politiki yo kurwanya ruswa, urubyiruko rurahugurwa ngo rugire umuco wo gukorera mu mucyo ari mu karere no ku rwego mpuzamahanga Kandi ni bo bayobozi b’ubu n’ab’ejo.

Hahuguwe abasaga 75 900 harimo urubyiruko ruri mu byiciro by’abanyeshuri 33 270, abibumbiye mu mahuriro yo kurwanya ruswa42 511, kandi tunakorana n’amadini n’amatorero muri Diyoseze gatulika ya Cyangugu bangana na 140.”

Umuvunyi Mukuru yakomeje agaragaza ibikorwa kugira ngo habeho gufatanya mu gukumira no kurwanya ruswa.

Ati: “Ku bukangurambaga twifashisha itangazamakuru hakorwa ibiganiro. Twizihiza iminsi nyafurika iteganyijwe mu buryo buhurirwaho harimo Umunsi Nyafurika wo kurwanya ruswa uba tariki 11 Nyakanga, aho akenshi haba ibiganiro ku nsanganyamatsiko iba yatoranyijwe bikanakorwa ku rwego rw’Isi wizihizwa ku ya 9 Ukuboza, amasezerano amaze imyaka 20. Ibyagezweho muri iyo myaka 20 ibihugu bifata ingamba ahagaragaye ibyuho n’ibindi.”

Yanasobanuye ko buri myaka 5 igihugu kikorera isesengura hanyuma bikagenzurwa n’itsinda riza kureba aho ingamba ziba zigeze zishyirwa mu bikorwa.

Ibibazo urwego rw’Umuvunyi rwakiriye byiganjemo iby’ubutaka ku kigero cya 29%, ibyerekeye imibereho myiza bingana na 16% mu gihe ibirebana n’imanza zitararangizwa bingana na 10%.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA