Urwego rw’Umuvunyi rwatangaje ko mu mwaka wa 2024/2025 rwashyikirije Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB, dosiye z’abayobozi bakuru 5, kugira ngo bakorweho iperereza ryimbitse rijyanye no kutabasha gusobanura inkomoko y’imitungo yabo n’ibijyanye n’iyezandonke.
Byatangajwe n’Umuvunyi Mukuru Nirere Madeleine, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 21 Ukwakira 2025, ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi raporo y’ibikorwa by’urwo rwego byo mu mwaka wa 2024/2025, hamwe n’ibiteganyijwe mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2025/2026.
Inshingano yo gutanga inyandiko zigaragaza umutungo w’umukozi wa Leta igenwa n’itegeko ryo mu 2021 rigenga imenyekanishamutungo, riteganya ko abayobozi ba Leta bagomba kohereza izo nyandiko mu buryo bw’ikoranabuhanga ku Biro by’Urwego rw’Umuvunyi buri mwaka, bitarenze tariki ya 15 Gicurasi.
Iryo tegeko rikurikizwa ku bakozi batandukanye ba Leta, barimo abayobozi bakuru nka Perezida wa Repubulika, Minisitiri w’Intebe, Abaminisitiri, Abanyamabanga ba Leta, abayobozi b’Inteko Ishinga Amategeko, abo mu Rukiko rw’Ikirenga, n’abandi bayobozi bakuru mu nzego za Leta.
Rireba kandi abagize Ingabo z’u Rwanda (RDF), abapolisi, abakozi b’Urwego rw’Igorora, abacamanza n’abashinjacyaha, abagenzacyaha, abakozi b’amashyaka ya politiki, abakozi ba Leta bashinzwe imari n’imitungo ya Leta, abanditsi b’impapuro mpamo, ndetse n’abayobozi mu nzego z’ibanze barimo Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge n’Utugali.
Nk’uko bigaragara muri raporo y’Urwego rw’Umuvunyi, abantu 19 707 bakorera Leta basabwaga gutanga inyandiko zigaragaza umutungo wabo.
Muri bo, 19 697 barazitanze, bihwanye na 99,95%, bakaba baragabanyutse ugereranyije n’umwaka ushize aho ubwitabire bwari kuri 99.94 ku ijana.
Ni mu gihe abantu umunani batabashije gusobanura neza inkomoko y’umutungo wabo, aho dosiye eshatu zikiri mu rwego rwo gukusanya amakuru.
Dosiye eshanu zasanzwemo ibibazo bifitanye isano no guhimba inyandiko no kunyereza amafaranga mu buryo bunyuranyije n’amategeko, zashyikirijwe RIB kugira ngo hakorwe iperereza ryimbitse.
Abantu 10 gusa, bangana na 0.05%, ni bo batatanze inyandiko zigaragaza umutungo wabo muri uyu mwaka w’ingengo y’imari, bigaragaza ko biyongereyeho gato, ugereranyije n’abantu 12 batabikoze mu mwaka wa 2023/2024.
Umuvunyi Mukuru Nirere ati: “Abantu icumi batatanze inyandiko z’umutungo wabo basabiwe ibihano bijyanye n’akazi, birimo guhagarikwa ku mushahara w’ukwezi kumwe nk’uko biteganywa n’amategeko.”
Yongeyeho ko nta muyobozi wo mu mwaka wabanje wasabiwe icyo gihano wongeye gukora ikosa nk’iryo.
Ati: “Abahanwe umwaka ushize ntibongeye gukora iryo kosa, kuko baba batinya kongera guhomba umushahara. Ibihano byiyongera buri gihe habayeho kongera gukora ikosa, kuva ku guhagarikwa ku mushahara w’ukwezi kumwe ku nshuro ya mbere, kugeza ku mezi abiri ku nshuro ya kabiri, no ku mezi atatu ku nshuro ya gatatu.”
Uretse ibyo, hakorwa n’iperereza ryimbitse rigamije kumenya impamvu zatumye umuntu atamenyekanisha umutungo we, kandi ibyo bishobora kugira ingaruka zikomeye cyane mu gihe byaba bifitanye isano n’ikoreshwa ry’amafaranga mu buryo bunyuranyije n’amategeko cyangwa ruswa”.
Urwego rw’Umuvunyi rwatangaje ko imitwe ya politiki 11 yemewe mu Rwanda yose yatanze inyandiko zigaragaza umutungo wayo, kandi yose yemejwe ko adafitanye isano n’iyezandonke.
Abakozi ba Leta bose hamwe batangaje umutungo ugizwe n’ibintu 6 338 nk’uko amategeko abiteganya.
Urwego rw’Umuvunyi rusobanura ko mu mwaka wa 2024-2025 abayobozi n’abakozi ba Leta 6 338 bagenzuriwe inkomoko y’umutungo bari mu nzego za Leta zinyuranye zatoranyijwe hakurikijwe ko izo nzego zitanga serivisi ku baturage benshi kandi n’imyanya barimo ishobora kubonekamo ibyuho bya ruswa.
Hari kandi abantu bakorewe igenzura ry’umutungo kubera amakuru yerekeranye na ruswa yatanzwe.
Mu 2024/2025 hagenzuwe abayobozi 2 283 bakora mu bigo 6, Umujyi wa Kigali n’Uturere 2, hagenzurwaga abashinzwe imari, umutungo, ubugenzuzi, imyubakire n’amasoko.
Abantu 2 ntibashoboye gusobanura inkomoko y’umutungo wabo, raporo yabo yashyikirijwe RIB ngo bakorerwe iperereza.
Iyo raporo y’Urwego rw’Umuvunyi kandi igaragaza ko Minisiteri 2, ibigo 10 n’Uterere 2, byagenzuwemo abakozi 1 450 bashinzwe imari, umutungo, ubugenzuzi, imyubakire amasoko, imishinga n’imisoro.
Muri abo abantu 3 ntibashoboye gusobanura neza inkomoko y’umutungo wabo bakaba bagikorerwa igenzura rirambuye.
Muri raporo y’umwaka ushize wa 2023/2024, Urwego rw’Umuvunyi rwari rugikurikirana inkomoko y’umutungo w’abantu 3 batari batanze ibisobanuro byuzuye. Umuntu 1 ntiyashoboye gutanga ibisobanuro nyakuri ku nkomoko y’umutungo we bituma raporo ye ishyikirizwa RIB ngo imukoreho iperereza naho abantu 2 bashoboye gutanga ibisobanuro byumvikana