Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba, Mutabazi Richard, yabwiye urubyiruko ko urwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata ari intwaro rwakwifashisha mu kurashisha abagoreka amateka.
Yabigarutseho kuri iki cyumweru tariki 07 Mata 2024, muri gahunda yo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ni gahunda yatangirijwe ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata, yitabirwa n’inzego zitandukanye, abarokotse ndetse n’abaturage.
Hunamiwe ndetse hanashyirwa indabo ku mva iruhukiyemo abarenga ibihumbi 45 bishwe bazira uko bavutse.
Meya wa Bugesera, Mutabazi, yavuze ko Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata ari intwaro yo kurashisha abagoreka amateka n’abapfobya Jenoside, asaba urubyiruko kwigira ku mateka yaranze Inkotanyi zahagaritse Jenoside.
Yagize ati: “Ruduha umwanya n’uburyo bwo kongera kuganira n’abacu bagiye, rukaduha amahirwe yo kubasura no kubatura indabo, rukadufasha kwigisha ababyiruka ikibi twabonye n’impamvu zo kucyanga.
Ni intwaro kandi ikomeye yo kurasisha abagoreka amateka, abagipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, abayihakana n’abantu bagifite ingengabitekerezo yayo kuko uru rwibutso ni igihamya yivugira.”
Akomeza agira ati: “Urubyiruko rukwiriye kugira amahitamo meza, turasabwa kongera imbaraga mu kubaha amakuru ahagije.”
Mu kiganiro cyatanze na Rutayisire Jackson, inzobere mu mateka y’u Rwanda, yagarutse ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho yasobanuye ibyiciro byaranze imitegurire yayo.
Yerekanye ko ingengabitekerezo yo kurimbura Abatutsi yatekerejwe n’agatsiko k’abantu bake, ariko uwo mugambi n’ubushake byo kurimbura Abatutsi bigirwa gahunda y’ubuyobozi bw’igihugu, aho bwakanguriye abaturage kubishyira mu bikorwa.
Yagaragaje ko abishwe bataziraga icyo bakoze ahubwo baziraga gusa ko ari Abatutsi bagomba kurimburwa, bishingiye kuri iyo ngengabitekerezo.
Rutayisire yasabye urubyiruko gushyira imbaraga mu kubaka u Rwanda ruzira amacakubiri no kurwanya buri wese ugifite ingengabitekerezo ya Jenoside.
Ati: “U Rwanda ni umurage, kunamira inzirakarengane, kwibuka amateka yacu ni ihame, dukomere twibuke twibiyubaka.”
Urushami Aimable warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, yatanze ubuhamya ku mateka ashaririye yanyuzemo muri icyo gihe, asaba urubyiruko kwirinda inzangano n’amacakubiri.
Yagize ati: “Baraje muri Kiliziya abantu benshi bari birunze kuri Aritari, badutera gerenade, baraturasa, bateramo insenda.”
Urushami yavuze ko guhunga Interahamwe basanga Inkotanyi byabaye nk’inzira Abisiraheli banyuze bava mu Misiri.
Ati “Ndashimira ingabo zari iza FPR-Inkotanyi, ndashima n’Umukuru w’Igihugu kandi Imana izamuturindire.”
Bankundiye Chantal, Perezida w’Umuryango Uharanira inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, Ibuka, mu Karere ka Bugesera, yasabye Abarokotse Jenoside, gukomera.
Ati: “Twakiriye ubuzima, turashimira ibyo Leta y’Ubumwe yakoze ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, twashyizwe mu maboko meza.”
Kwibuka ni umwanya twicarana tukagaruka ku mateka, tugahabwa ubuhamya kugira ngo n’abato babyiruka na bo babyumve.”
Yavuze ko mu bikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, urubyiruko ruzibandwaho, rugasobanurirwa amateka y’ukuri, arusaba ko ibikorwa byo Kwibuka rwabigira ibyarwo aho kubiharira abakuze.
Ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 bizakomeza hirya no hino mu Karere ka Bugesera.
Amafoto: Jean Claude Twagirimana