Mu migambi yo kugirira nabi u Rwanda yose yagiye icurwa na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), birasa nk’aho uwo kurusebya mu ruhando mpuzamahanga ari wo ukomeje kugera ku ntego kuko hari abagura ibinyoma n’ikinamico rikinirwa kurangaza abaturage bari mu buretwa bw’imiyoborere mibi n’amahanga yifitiye izindi nyungu mu mwiryane w’Abanyafurika.
Kwangiza isura y’u Rwanda rutwererwa guteza umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC, birusha cyangwa bikanganya ubukana n’ibitero bifatika rugabwaho buri munsi kuko bigamije guhungabanya umutekano, ubukungu bw’Igihugu, gusenya ububanyi n’amahanga, imibereho myiza y’abaturage n’izindi ngaruka zinyuranye.
Nyuma y’uko Thisekedi atangaje ko u Rwanda rufasha M23, Abanyekongo bakomeje guharanira uburenganzira bwabo, bimwe mu bihugu byari bisanganywe umubano mwiza n’u Rwanda byabyuririyeho bimwe bitangira gukoresha inkunga byaruhaga mu gushaka kurwemeza amakosa.
Hari n’ibihugu byagerageje guhagarika imikoranire bisanganywe n’u Rwanda, byirengagije ko ari rwo rudasiba kugabwaho ibitero n’igihugu cyiyemeje gufatanya n’abarurwanya.
Nyuma yo guharabika u Rwanda Umuryango Mpuzamahanga ukagura icyo kinyoma, kuri ubu ikigezweho ni ugukomeza kugaragaza ko RDC yiteguye gukorana neza na rwo, kandi inyuma y’amarido imikoranire na FDLR ikomeje kongererwa imbaraga.
Imyitwarire mishya ya Tshisekedi ntigamije gusinziriz amahanga gusa ahubwo ni urugamba rushya yagabye ku Rwanda, kuko abakiryohewe n’ibyo binyoma bazakomeza kurugiraho imyitwarire ijyanye n’isura rwambitswe, igira ingaruka ku bukungu n’ububanyi n’amahanga.
Nubwo ukuri guca mu ziko ntigushye, ariko umuntu yakwibaza ngo ni nde uzabazwa ingaruka z’ikinyoma gikomeje kwangiza isura y’u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga?
Dushobora kuba dutegereje urugamba rw’amasasu kandi intambara Tshisekedi yahigiye kugaba ku Rwanda yarayitangiye bucece.
Uru rugamba na rwo rukeneye abanyakuri bitangira kunyomoza ibyo binyoma kabone n’ubwo amahanga atabyumva uyu munsi, kuko ukuri kuzagera aho kuganza ikinyoma.
Nta gahunda yo kumvikana no gushaka amahoro afite
Kugeza n’uyu munsi Tshisekedi ntarava ku izima, akomeje gushinja u Rwanda ko ari rwo rwateye Congo, kandi agahamya ko uretse no kumvikana na rwo atiteguye kumvikana n’abo yita ko bakorana na rwo.
Leta y’u Rwanda n’iya DR Congo mpera za Kamena uyu mwaka, basinye amasezerano y’amahoro i Washington, ndetse nyuma bagenda bumvikana ku ntambwe zo kuyashyira mu bikorwa zirimo gusenya umutwe wa FDLR, n’u Rwanda gukuraho ingamba zarwo zo kwirinda.
Intumwa za Kinshasa kandi zikomeje ibiganiro bigira gatandatu n’iza M23 i Doha muri Qatar mu gushaka uko bagera ku masezerano y’amahoro.
Perezida Tshisekedi yabwiye abo mu Bubiligi ko ibiganiro bashaka ari ibiba hagati y’Abanyekongo bose badashaka ubushotoranyi atwerera u Rwanda, akavuga ko yiteguye gukorana n’abarwanya abo yita ko bateye Igihugu cye.
Yagize ati: “Ntabwo wavuga ibiganiro n’intumwa z’abashotoranyi ndetse bagera ku meza y’ibiganiro bazanye inyungu z’uwashotoye. Ibyo rero ndavuga ko igihe cyose nzaba nkiriho ntabwo bizabaho, kereka nibanyica. Ntibizabaho kuko ibi ni yo mpamvu duhora muri ibi bibazo.”
Tshisekedi yakomeje kubwira Abanyekongo yasanze mu Bubiligi ko amagambo yavuze ko ashaka amahoro yagiraga ngo agaragarize amahanga ko we ari umunyamahoro.
Mu banzi b’u Rwanda bimworohera gukorana na bo ni umutwe wa FDLR kuri ubu wahawe umwanya w’imbere mu ngabo za FARDC, ndetse no kuwurandura burundu bikaba bivugwa mu magambo gusa ariko kubishyira mu bikorwa bikaba ibibazo.
Kuvuga ko atazigera aganira n’umutwe wa M23 ashinja gufasha u Rwanda bisobanuye ko yanze gukemura ibibazo byawuyteye guharanira uburenganzira, birimo ibihumbi amagana y’Abanyekongo bambuwe uburenganzira ku gihugu cyabo, ubu bakaba barahindutse impunzi.
Ikindi kandi, imvugo z’urwango, ubwicanyi bukazwa na FDLR yacengeje ingengabitekerezo muri icyogihugu, ikaba ikomeje no gukwira mu Karere kose.