Urwunguko fatizo rwa BNR rwashyizwe kuri 6,75%
Ubukungu

Urwunguko fatizo rwa BNR rwashyizwe kuri 6,75%

MUTETERAZINA SHIFAH

August 21, 2025

Banki Nkuru y’u Rwanda yazamuye urwunguko fatizo rwayo irushyira kuri 6.75% ruvuye kuri 6.5% rwariho muri Gicurasi 2025, mu rwego rwo gukomeza kugenzura umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro imbere mu gihugu hashingiwe ko umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro ukomeje kuba mu gipimo kiri hagati ya 2% na 8% mu gihembwe cya kabiri cya 2025.

Ni bimwe mu byo yagarutseho kuri uyu wa Kane tariki 21 Kanama 2025, Ubwo BNR yagiranaga ikiganiro n’itangazamakuru kigamije kugaragaza imyanzuro y’Akanama gashinzwe Politiki y’Ifaranga n’ishusho y’Urwego rw’imari mu Rwanda y’iki gihembwe.

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda Hakuziyaremye Soraya yasobanuye ko bazamuye inyungu fatizo ya Banki kugira ngo bashobore guhangana n’izamuka ry’ibiciro ku masoko.

Yagize ati: “Nkuko byagiye bigaragara twabonye umuvuduko w’ibiciro ku masoko ugenda uzamuka mu mezi abiri ashize nuko wageze kuri 7% mu kwezi kwa Gatandatu na 7.3% mu kwezi kwa karindwi ahanini bikaba bishingira ku biciro by’ibiribwa bishingira ko umusaruro w’igihembwe cy’ihinga cya A uba wararangiye kandi uwo mu gihembwe cya B habonetse utari witezwe.”

Yongeraho ati: “Ikindi mu kwezi kwa karindwi ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli byagiye bizamuka ariko tubona ko bidateye impungenge nubwo  byatumye nk’Akanama gashinzwe Politiki y’ifaranga twashatse kuzamura urwunguko rwa Banki Nkuru y’u Rwanda kugira ngo uyu mwaka ndetse n’ukurikiraho  tutageza kuri cya kigero cy’umuvuduko w’ibiciro wagera ku 8%.”

Iteganyamibare rya Banki Nkuru y’u Rwanda rigaragaza ko, umuvuduko w’ibiciro uzazamuka ukagera kuri 7.1% mu mwaka wa 2025 mu gihe ibipimo ntarengwa bigomba kuba biri hagati ya 2 na 8 % icyakora mu mwaka wa 2026 bikazamanuka bikagera kuri 6.5%.

Ku rundi ruhande, ubukungu bw’u Rwanda bukomeje kuzamuka ku muvuduko mwiza, kuko mu gihembwe cya mbere cya 2025 bwazamutseho 7.8%, bikaba byaratewe no kwiyongera k’umusaruro w’urwego rwa serivisi n’urw’inganda hamwe n’umusaruro uringaniye wabonetse mu buhinzi.

Mu gihembwe cya kabiri cya 2025, agaciro k’ibyoherezwa mu mahanga kazamutseho 15.5%, biturutse ku musaruro mwiza w’ikawa no kwiyongera kw’amabuye y’agaciro yoherejwe hanze, hamwe n’izamuka ry’ibiciro ku isoko mpuzamahanga.

Ku rundi ruhande agaciro k’ibitumizwa mu mahanga kazamutse biringaniye ku kigero cya 3.3%, biturutse ku biribwa byatumijwe mu mahanga birimo ibigori n’amavuta yo guteka ibyatumye icyuho hagati y’ibyoherezwa n’ibitumizwa mu mahanga kigabanyukaho 2.9% igabanyuka rito ugereranyije na 3.73% byagabanyutseho muri Kamena 2024.

Banki Nkuru y’u Rwanda ivuga ko izafatanya n’abafatanyabikorwa bayo mu gucunga ingorane no gushyiraho ingamba zigamije gusigasira ubudahungabana bw’Urwego rw’imari.

Banki Nkuru y’u Rwanda yazamuye urwunguko fatizo rwayo irushyira kuri 6.75.% ivuye kuri 6.5%
Akanama gashinzwe Politike y’ifaranga muri BNR kagaragaza ko umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro wagumye mu mbago ngenderwaho za 2-8% mu gihembwe cya Kabiri cya 2025

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA