USA: Abantu bane biciwe mu birori by’isabukuru muri California
Mu Mahanga

USA: Abantu bane biciwe mu birori by’isabukuru muri California

KAMALIZA AGNES

November 30, 2025

Abantu bane barimo abana n’abakuze bishwe barashwe abandi 10 barakomeraka, ubwo bari mu birori byo kwizihiza isabukuru y’umwana, mu Mujyi wa Stockton uri mu Majyaruguru ya Leta ya California muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA).

Nkuko byemejwe n’inzego z’umutekano, iryo raswa ryabaye mu ijoro ryo ku wa 29 Ugushyingo 2025, ndetse Polisi yatangaje ko ukekwaho ubwo bugizi bwa nabi atarafatwa kandi bikekwa ko hari abantu runaka bwari bugamije.

Umuyobozi wungirije wa Stockton, Jason Lee, yatangaje ko bari gukorana n’inzego zishinzwe umutekano kugira ngo hamenyekane byimbitse iby’ubwo bugizi bwa nabi.

Ibiro bya Guverineri wa California byagaragaje ko byashavujwe n’ubwo bugizi bwa nabi, byemeza ko bikomeza gukurikirana ababigizemo uruhare.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA