USA: Afungiwe kwica umuryango wose akajugunya uruhinja rwabo
Mu Mahanga

USA: Afungiwe kwica umuryango wose akajugunya uruhinja rwabo

KAMALIZA AGNES

August 6, 2025

Polisi yo muri Leta ya Tennessee muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko yataye muri yombi Austin Robert Drummond w’imyaka 28, ukekwaho kujugunya umwana w’uruhinja ku gasozi akica ababyeyi be, nyirakuru n’undi wo mu muryango babanaga.

Drummond wari umaze icyumweru ashakishwa yafatiwe i Jackson n’abandi batatu bakekwaho kumufasha ndetse  amakuru avuga ko ubwo bwicanyi yabukoze ku wa 29 z’ukwezi gushize.

Ni mu gihe  imirambo y’abishwe yabonetse  i Tiptonville naho umwana amujugunya  i Tigrett.

Polisi yo muri ako gace yatangaje ko hataramenyekana icyatumye yica umuryango wose ariko ngo yari asanzwe ari inshuti ya nyina w’umwana.

Umuyobozi wa Polisi y’i Jackson, Thom Corley, yavuze ko itabwa muri yombi ry’uwo mugabo ari intambwe ikomeye mu gihe Urwego rw’Ubugenzacyaha muri Tennessee rwatangaje ko ubwo bwicanyi bwari buteguye.

Ifatwa rye ribaye nyuma y’icyumweru urwo ruhinja rutoraguwe ari na byo byatumye hatangira iperereza ngo hamenyekane ababyeyi barwo.

BBC yatangaje ko nyuma y’iperereza abagize umuryango we basanzwe bapfuye hahita hashakishwa abihishe inyuma y’urwo rupfu  ariko mbere y’uko atabwa muri yombi, polisi yari yasohoye amashusho agaragaza uwabishe afite imbunda, yambaye imyenda ya gisirikare, agerageza kwinjira aho bari batuye.

Drummond akaba akurikiranyweho ibyaha birimo kwica abantu bane ku bushake.

Yigeze gufungwa mu 2013 akurikiranyweho kwiba akoresheje imbunda aza gufungurwa muri Nzeri 2024.

Mu 2020 Umushinjacyaha wa leta yandikiye inama ishinzwe kurekura imfungwa aburira ko Drummond atagomba kurekurwa vuba ashingiye ku kuba yarigeze gutera ubwoba abacamanza no kuba yarahawe ibihano byinshi kubera imyitwarire mibi akiri muri gereza.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA