USA: Icyo Perezidansi ivuga ku kwirukana Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’uw’Ingabo 
Mu Mahanga

USA: Icyo Perezidansi ivuga ku kwirukana Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’uw’Ingabo 

KAMALIZA AGNES

November 6, 2026

Ibiro bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (White House) kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 06 Ugushyingo 2026,byahakanye amakuru akomeje gukwirakwira avuga ko Perezida Donald Trump yirukanye Minisitiri w’Ingabo, Pete Hegseth, na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio, nyuma yuko  ishyaka rye ry’Abarepubulike ritsinzwe amatora mu Nteko Ishinga Amategeko.

BBC yatangaje ko hari bamwe basabye ko Hegseth asimbuzwa kubera uburyo yitwaye mu ntambara ya Iran ndetse hari umwe mu badepite wo mu Bademokarate watangaje ko hafatwa icyemezo cyo gutangiza inzira yo kweguza  Hegseth  mu cyumweru gitaha.

Minisitiri w’Ingabo, Hegseth nyuma yo gusabirwa kirukanwa yashyize hanze amashusho agaragaza ko akora neza kandi ko badateze gusububira inyuma.

Mu kiganiro Trump yagiranye na ABC News ku murongo wa telefoni yavuze ko hari abantu bamuhamagaye bamugezaho ibibazo bya Hegseth, ariko ashimangira ko nta mugambi afite wo kumwirukana kuko akora akazi ke ko bikwiye. Yagize ati: “Mfite umugambi udashidikanywaho wo gukomeza gukorana na we.”

Trump yashimye ibyo abona byagezweho na Hegseth, birimo gufata Perezida wa Venezuela, Nicolás Maduro wafashwe muri Mutarama, ndetse n’intambara bakomeje guhanganamo na Iran.

Ku ruhande rwa  Marco Rubio yahakanye amakuru yo kwirukanwa avuga ko ateganya kwiyamamariza kuyobora Amerika mu matora ya Perezida ateganyijwe mu 2028.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru The New York Times, Rubio yavuze ko azakorana na Perezida Donald Trump kugeza manda ye irangiye, yemeza ko aseka iyo yumvise abantu bavuga ko agiye kwirukanwa.

Icyakora Perezida Donald Trump na Visi Perezida JD Vance bombi bemeye ko intambara ya Iran ari yo yagize uruhare mu gutsindwa kw’Abarepubulike bituma Abademokarate bagira ubwiganze mu Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, ariko bavuga ko biteguye gukorana mu buryo bwose.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA