Perezida w’Umutwe w’Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Mike Johnson, yasimbutse gahunda yo kumweguza ku nshingano ze ku wa Gatatu tariki ya 8 Gicurasi 2024.
Iyi gahunda yateguwe n’Umudepite Marjorie Taylor Green uri mu ishyaka rimwe na Johnson (Republicain), umushinja gukorera mu nyungu z’ubutegetsi bwa Perezida Joe Biden wo mu ishyaka ry’abademokarate (Democrats).
Uyu Mudepite yagize ati: “Johnson ahawe amahitamo hagati yo gushyira imbere iby’ingenzi by’aba-Republican cyangwa gukorana n’aba-Democrats kugira ngo abungabunge ububasha bwe yahitamo gukorana n’aba-Democrates.”
Mu makosa Depite Green yashinje Johnson harimo kwirukana George Santos wari umu-Republicain, wasimbujwe n’umudemokarate mu itora ryihariye ryabaye mu kwezi k’Ukuboza 2023.
Uyu Mudepite kandi yashinje Johnson gufasha abademokarate (democrats) gukora umushinga w’inkunga ya miliyari 61 z’amadolari y’Amerika yo gufasha Ukraine, Israel na Pakistan guhangana n’ibibazo bibangamiye umutekano wabyo.
Yagize ati: “Perezida w’Inteko Mike Johnson twatoye yafashije, yiyunga ku bademokarate n’ubutegetsi bwa Biden mu gusenya igihugu cyacu, kubera ko yatoye gahunda yabo, akaboha ubushobozi bw’abarepubulikani (republicains) bwo kuganza Inteko.”
Ubuyobozi bw’Inteko na bwo bwatanze icyifuzo cy’uko haba itora rigamije kugumisha Johnson mu nshingano, atorwa ku majwi 359 arimo 196 y’abarepubulikani na 163 y’abademokarate.
Hari abagize iyi Nteko 43 batoye bashyigikira ko Johson ava muri iyi nshingano, barimo 11 bahagarariye Republicain n’abademokarate 32. Ni amatora yamaze igihe kitageze ku isha yahise aburizamo umugambi watangijwe na