Ubukonje bukabije, urubura n’ikirere kibi bikomeje kwibasira ibice bimwe bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika bimaze guhitana abantu 17, byasubitse ingendo z’indege mu gihe abandi ibihumbi nta muriro w’amashanyarazi bafite.
Abantu bapfuye ni abo muri Leta zibasiwe cyane zirimo; iya New York, Tennessee, Louisiana, Massachusetts, Kansas, Pennsylvania na Texas.
Ingendo z’indege zirenga 10 000, zamaze gusubikwa, amashuri n’imihanda na byo bikomeje gufungwa nubwo byari biteganyijwe ko kuri uyu wa Mbere urubura rugabanyuka, ariko ibice byo muri Amerika yo hagati no mu Burasirazuba biracyakomeje kwibasirwa nkuko byemejwe na BBC.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iteganyagihe, (NWS) cyaburiye ko ibice bikomeza kwibasirwa birimo; Texas na New England mu Majyaruguru ashyira u Burasirazuba.
Urubura rukabije n’ubukonje byatangiye kwibasira cyane icyo gihugu kuva ku wa 24 Mutarama 2026, ari na bwo amashanyarazi yabuze n’ingendo z’indege zirahagarara.
Ku ikubitiro muri Leta 12 habuze umuriro w’amashanyarazi aho byagize ingaruka ku barenga 217 000, ingendo z’indege zirenga 4 000 zari ziteganyijwe ku wa Gatandatu w’Icyumweru gishizs zirahagarikwa, izindi 9 400 zari ziteganyijwe ku Cyumweru na zo zirasubikwa.
Ni mu gihe Perezida wa USA, Donald Trump, yahise ashyiraho ibihe bidasanzwe n’ubutabazi bwihuse kuri Leta zose zibasiwe.
