USA: Umuraperi Lil Poppa witabye Imana ni muntu ki?
Mu Mahanga

USA: Umuraperi Lil Poppa witabye Imana ni muntu ki?

MUTETERAZINA SHIFAH

February 19, 2026

Umuraperi wari mu batangaga icyizere muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) Janarious Mykel Wheeler, akaba yaramamaye nka Lil Poppa, yitabye Imana afite imyaka 31.

Ikinyamakuru TMZ cyatangaje ko inkuru y’urupfu rw’uwo muraperi yemejwe n’umuganga ushinzwe gupima no gusuzuma imirambo muri Fulton County i Atlanta, ku wa Kane tariki 19 Gashyabtare 2026.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’abari bashinzwe ubujyanama bw’uwo muraperi rigaragaza ko Lil Poppa yapfuye ku wa 18 Gashyantare 2026, gusa ntabwo hahise hatangazwa icyamwishe kuko bagikora iperereza ngo kimenyekane.

Lil Poppa yatangiye umuiziki mu 2018, ubwo yari afite imyaka 24 yakiranwa igikundiro kidasanzwe cyane ubwo yashyiraga hanze indirimbo ze za mbere “Nightmare on Elm Street” n’iyitwa “Purple Hearts.”

Uko yazamukanaga igikundiro byatumye muri 2022 asinya amasezerano muri Collective Music Group (CMG) ya Yo Gotti nka kompanyi izajya imufasha mu bijyanye no gutunganya imiziki ye.

Muri Kanama 2025, Poppa yari yasohoye alubumu igizwe n’indirimbo 16 ayita ‘Almost Normal Again’ akaba yitabye Imana nyuma y’iminsi itanu ashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Out of Town Bae’ mu gihe yari ategerejwe mu gitaramo yagombaga kuririmbamo muri New Orleans, muri Werurwe 2026.

Lil Poppa yavutse tariki 3 Kanama 1994, akaba yitabye Imana yiteguraga gukora ibitaramo bizenguruka Leta Zunze Ubumwe za Amerika amenyekanisha alubumu ye nshya ‘Almost Normal Again’.

Yari azwi mu ndirimbo zitandukanye zirimo ‘Happy tears’, To the point, Eternal living, ‘Love&war, n’izindi zigaragaragaza ubuzima bukakaye ababa ku muhanda bahura nabwo.

Umuraperi Lil Poppa yitabye Imana yari ategerejwe mu bitaramo byo kumenyekanisha Alubum ye

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA