USA yahagarikiye Visa abaturage b’u Burundi by’agateganyo
Mu Mahanga

USA yahagarikiye Visa abaturage b’u Burundi by’agateganyo

ZIGAMA THEONESTE

August 4, 2025

Leta ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) zahagarikiye abaturage b’u Burundi guhabwa icyemezo cyo kwinjira muri icyo gihugu (Visa) by’agateganyo.

Itangazo ryasohawe na Ambasade ya Amerika mu Burundi kuri X, ryagaragaje ko hari bamwe mu Barundi bakoze amakosa atuma igihugu cyose cyimwa ubwo burenganzira.

Riti: “Buri Murundi uva mu gihugu aba atwaye ibyiringiro by’umuryango we n’ibyabaturage. Kubaha amategeko y’ubusabe bwa visa si iby’umuntu ku giti cye gusa, ni iby’igihugu cyose.

Ikibabaje ni uko, kubera kutubahiriza aya mategeko inshuro nyinshi, visa za Amerika ku Barundi zahagaritswe by’agateganyo.

Twubahirize amategeko, kuko ibikorwa by’umuntu umwe bishobora gufungira Igihugu cyose amarembo. Dufatanyije, tugomba kurinda amahirwe y’ejo hazaza kuri bose.”

Ku wa 4 Kamena 2025, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yasinyiye Iteka rya Perezida ribuza burundu kwinjira muri icyo gihugu, ku baturage bose b’ibihugu bya Afghanistan, Bumiya (Burma), Chad, Repubulika ya Congo, Gineya Ekwateriyele, Eriterea, Haiti, Iran, Libiya, Somaliya, Sudan, na Yemen, kubera impungenge z’umutekano w’Igihugu n’umutekano rusange w’abaturage.

U Burundi bwahagarikiwe visa by’agateganyo mu gihe iryo teka ryabuzaga kwinjira mu buryo bw’agateganyo abaturage babwo, aba Cuba, Laos, Sierra Leone, Togo, Turukimenisitani, na Venezuela bafite visa zo mu byiciro B-1, B-2, F, M, na J.

Izo visa z’igihe gito ziba zitangwa ku banyamahanga baje muri Amerika bagamije, ibikorwa by’ubucuruzi (B-1), ubukerarugendo (B-2), amasomo ya kaminuza cyangwa amashuri makuru (F), amahugurwa yihariye mu mwuga (M), cyangwa gahunda zo guhererekanya abanyeshuri n’abakozi (J).

Iryo teka rinaha amabwiriza abakozi ba Ambasade ya Amerika basuzuma abakeneye visa yo kutaba abaturage (nonimmigrant visa), kugira ngo bagabanye igihe visa zishobora kumara ku baturage b’ibi bihugu, mu gihe amategeko abibemerera.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA