Leta Zunze Ubumwe za Amerika (US) zamaze gufata icyemezo cyo kuva mu Muryango Mpuzamahanga wita ku Buzima (WHO), nyuma yo kuzuza igihe cy’amezi 12 cyasabwaga cyo gutanga integuza yo kuva muri uwo muryango.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara, ku wa 22 Mutarama 2026, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko iki cyemezo gishyira mu bikorwa isezerano rya Perezida Donald Trump rishingiye ku iteka yasinyeho ku wa 20 Mutarama umwaka ushize.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika yavuze ko icyateye gufata iki cyemezo ari amakosa akomeye cyane ya WHO mu micungire y’icyorezo cya Covid-19, yo kwanga gukomeza gushyira mu bikorwa ivugurura rikenewe; ndetse n’ibibazo byo kubura kubazwa inshingano, kudakora mu mucyo no kutigenga bihagije.
Minisiteri y’Ubuzima muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko kuva muri WHO byari mu byihutirwa byagarutsweho n’ubutegetsi bwa Trump kuva mu 2020.
Mu gihe cya manda ye ya mbere, Perezida Trump yari yaragerageje gukura Amerika muri WHO anenga uko yitwaye mu guhangana n’icyorezo cya Covid-19.
Hagati aho, muri Mutarama umwaka ushize, WHO na yo yasohoye itangazo ivuga ko itiyumvisha impamvu Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziteganya kuva muri uwo muryango wa Loni ushinzwe ubuzima.
WHO yibukije ko Amerika ari umwe mu banyamuryango bashinze uwo muryango mu 1948, kandi ko yagize uruhare runini mu kuwuyobora no kuwuha icyerekezo kuva icyo gihe, ifatanyije n’ibindi bihugu by’ibinyamuryango 193, binyuze cyane cyane mu kugira uruhare rugaragara mu Nteko Rusange y’Isi yita ku Buzima (World Health Assembly) no mu Nama Nyobozi (Executive Board).
Yanagaragaje ko, ku bufatanye bwa Amerika n’ibindi bihugu by’ibinyamuryango, WHO mu myaka irindwi ishize yashyize mu bikorwa ivugurura rinini kurusha ayandi yose mu mateka yayo, rigamije kunoza kubazwa inshingano, kugabanya ibiciro no kongera umusaruro n’ingaruka nziza mu bihugu.
Iryo tangazo rya USA ryavuze ko, hashingiwe ku Itegeko Perezida Trump yasohoye, Leta Zunze Ubumwe za Amerika yafashe ingamba zitandukanye.
Muri zo harimo guhagarika burundu inkunga yose Leta ya Amerika yageneraga WHO; gukura abakozi ba Leta ya Amerika n’abakozi bakora ku bw’amasezerano bari baroherejwe cyangwa bakorana bya hafi na WHO ku cyicaro cyayo i Geneva mu Busuwisi no mu biro bya WHO ku Isi hose.
Byongeye, imikoranire ya Amerika na WHO yarahagaritswe ndetse ikurwaho burundu; Amerika ihagarika no kwitabira ku mugaragaro za komite, inzego z’ubuyobozi, imiyoborere n’amatsinda y’impuguke akorana na WHO.
Mu myaka myinshi ishize, Leta Zunze Ubumwe za Amerika yabaye umuterankunga ukomeye kandi ufite uruhare runini kurusha abandi mu guteza imbere ubuzima ku Isi, ikiza ubuzima bwa za miliyoni z’abantu, iyobora ibisubizo byihutirwa ku byorezo n’indwara z’ibyaduka, ndetse ikanagira uruhare rukomeye mu bikorwa byaba amateka akomeye byo guca burundu indwara nka ‘smallpox’ n’imbasa.
Amerika yavuze ko kuva muri WHO bizagarura kubazwa inshingano n’umucyo byari bimaze igihe bikenewe ku Banyamerika.
Nubwo WHO igizwe n’ibihugu 194 by’ibinyamuryango, Amerika yavuze ko mu gihe kirekire yagiye yikorera umutwaro w’amafaranga urenze uw’abandi mu gutera inkunga uwo muryango.
Nyuma yo kuva muri WHO, Leta Zunze Ubumwe za Amerika yavuze ko izakomeza kuyobora ibikorwa by’ubuzima ku Isi yigenga, ikorana n’abafatanyabikorwa mu buryo butaziguye, ikohereza neza umutungo wayo, kandi ikabazwa inshingano imbere y’Abanyamerika hanze y’inzego za WHO.
Yongeyeho ko, mu gihe kiri imbere, izakomeza ubuyobozi bwayo mu by’ubuzima ku Isi binyuze mu mikoranire isanzwe n’iyashyizweho mishya, ikorana n’ibindi bihugu, urwego rw’abikorera, imiryango itari iya Leta, n’imiryango ishingiye ku myemerere.
Amerika yavuze ko ibikorwa byayo bizashyira imbere ibisubizo byihutirwa mu guhangana n’ibyorezo, guhuza ingamba z’umutekano w’ibinyabuzima (biosecurity), no guteza imbere guhanga udushya mu buzima, hagamijwe kurengera inyungu za “Amerika mbere ya byose” mu gihe inatanga umusaruro ufatika ku bafatanyabikorwa bayo ku Isi.
Yasoje igira iti: “Binyuze mu bufatanye bwihariye ku rwego mpuzamahanga, izi ngamba zizahagararira umutekano w’Abanyamerika mu gihe zitanga umutekano rusange n’inyungu zigaragara ku bafatanyabikorwa ba Amerika.”