Ushinzwe imiyoborere myiza mu Ntara y’Amajyepfo afungiwe ruswa
Imibereho

Ushinzwe imiyoborere myiza mu Ntara y’Amajyepfo afungiwe ruswa

AKIMANA JEAN DE DIEU

January 22, 2024

Kuri uyu wa Mbere, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze Kabera Vedaste, Umuyobozi ushinzwe imiyoborere myiza mu Ntara y’Amajyepfo.

Akurikiranyweho guha ruswa Umugenzacyaha wakurikiranaga dosiye aregwamo n’umugore we ku byaha byo kumuhoza ku nkeke no kumuhohotera.

Vedaste afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamabuye, mu gihe dosiye ku byaha aregwa iri  gutunganywa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

RIB irongera gukangurira Abaturarwanda kwanga ruswa no kuyirwanya, ndetse no kujya batanga amakuru aho bayikeka kuko igira  ingaruka mbi ku iterambere ry’Igihugu.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA