Utavuga rumwe n’ubutegetsi ashobora gutorerwa kuyobora Korea y’Epfo
Mu Mahanga

Utavuga rumwe n’ubutegetsi ashobora gutorerwa kuyobora Korea y’Epfo

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

June 3, 2025

Ibyavuye mu matora by’agateganyo bigaragaza ko Lee Jae-myung, Umunyapolitiki wo mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi (Democratic Party),muri Koreya y’Epfo ashobora kwegukana insinzi y’Umukuru w’Igihugu n’amanota 47.81% mu gihe umukurikira bahanganye, Kim Moon-soo afite 43.99%.

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 03 Kamena, ni bwo icyo gihugu cyaramukiye mu matora  nyuma y’uko uwahoze ari  Perezida, Yoon Suk Yeol yegujwe muri Mata 2025, azira amategeko akaze ya gisirikare yashyizeho.

Ikinyamakuru BBC cyatangaje ko  Komisiyo y’Igihugu y’Amatora y’icyo gihugu yatangaje ibyavuye mu matora by’agateganyo bigaragaza ko Lee ari imbere ariko amajwi nyirizina biteganyijwe ko azatangazwa ku wa 04 Kamena 2025.

Lee Jae-myung mu kwiyamamaza kwe yagaragaje ko ashyigikiye politiki y’uburenganzira bwa muntu, ubwisanzure, no gukorana n’ibihugu by’amahanga hubakwa  amahoro. 

Amategeko y’uwahoze ari Perezida Yoon Suk Yeol yateje impagarara mu gihugu, bituma Inteko Ishinga Amategeko ishyiraho itegeko rimwirukana ku mirimo ye vuba na bwangu ndetse hagategurwa amatora byihuse.

Yoon Suk Yeol yashyizeho itegeko byavuzwe ko rigamije gucamo ibice abenegihugu mu kwezi k’Ukuboza 2024, bituma afatwa maze afungwa by’agateganyo ndetse nyuma aza kweguzwa bidasubirwaho.

TANGA IGITECYEREZO

  • eric sabani
    June 4, 2025 at 1:27 am Musubize

    tora eg kira kintu cose ugomba gukura ntu tore oya kuko ubugiye guhemuka :imana ivugati mwame mugavye misiyo kuko utazi umusi nisaha azozirako

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA