Uturere tune twatsinzwe n’abakozi ducibwa asaga miliyoni 38 Frw
Ubutabera

Uturere tune twatsinzwe n’abakozi ducibwa asaga miliyoni 38 Frw

ZIGAMA THEONESTE

December 23, 2024

Uturere twa Nyaruguru, Nyamagabe, Rusizi na Rubavu twanenzwe n’Abadepite kubera gutsindwa imanza twarezwemo n’abakozi batwo birangira duciwe asaga miliyoni 38 n’ibihumbi bisaga 804 by’amafaranga y’u Rwanda.

Abo badepite basabye utwo Turere n’izindi nzego  kubahiriza amategeko by’umwihariko agenga abakozi kugira ngo badakomeza kujyana mu nkiko inzego, bigashyira Leta mu gihombo.

Ni bimwe mu byagarutsweho kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 Ukuboza 2024, mu biganiro Komisiyo y’Abadepite bagize Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage bagiranye na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), Umujyi wa Kigali n’Uturere twa Kayonza, Ngororero, Karongi, Kamonyi, Nyamagabe, Musanze na Nyagatare, Kirehe; Huye, Bugesera, Burera, Gakenke, Gasabo, Gatsibo, Gicumbi, Gisagara, Kamonyi, Nyabihu, Nyamasheke, Nyanza, Nyarugenge, Nyaruguru, Rusizi, Rutsiro, Rwamagana, Rubavu na Ruhango, ku bibazo bigaragara muri raporo y’ibikorwa ya NPSC by’umwaka wa 2023/2024, byashyikirijwe Inteko Ishinga Amategeko.

Depite Mukabunani Christine, Visi Perezida wa Komisiyo y’Abadepite y’Imibereho y’Abaturage, mu kugaragaza ibyo bibazo yagize ati: “Raporo ya Komisiyo y’Abakozi ba Leta igaragaza ko Uturere twa Rubavu Nyamagabe, Nyaruguru, na Rusizi, turi mu nzego zatsinzwe imanza zaburanyemo n’abakozi bigatuma Leta icibwa miliyoni 38, 804, 078 harimo 6 541 296 y’indishyi, na miliyoni zisaga 32 y’uburenganzira bw’abakozi.”

Mu kwisobanura, Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper yavuze ko ibyo bibazo byabayeho mu mwaka 2021/2022, ariko bidaheruka.

Ati: “Uwari ushinzwe uburezi ku Karere, witwa Eustache wakoze ikosa agashyira umwarimu witwa Bayingana, ari mu bategereje, batsinze ikizamini cy’akazi (waiting list) atari we ugezweho amufata amukuye inyuma y’abandi, amushyira ku kazi nta n’ibaruwa abifitiye, igihe cyo ku muhemba kigeze kuri icyo kigo ntibamuhemba kuko atari yujuje ibisabwa nta masezerano y’akazi nta n’iairuwa y’akazi yari afite.”

Meya Mulindwa yakomeje avuga ko nyuma yo kudahembwa uwo mukozi yareze Akarere maze urukiko rwanzura ko yishyurwa amezi ane atari yarahembwe, umukozi wagize urahare muri ayo makosa, ‘aganisha kuri ruswa’ uwamushyize mu kazi arirukanwa anategekwa kwishyura indishyi z’ibihumbi 700 by’indishyi Akarere kaciwe. Yavuze ko uwo mukozi wari wahawe akazi yaje kongerwa kuri lisiti ahabwa akazi byemewe n’amategeko.

Yavuze ko hari ikindi kibazo cy’umukozi wahawe akazi ko gufotora ibibanza by’ubutaka, ariko mu gihe yari mu kazi ntatange raporo y’uko akazi kakozwe bituma adahembwa, aregeye urukiko Akarere karatsindwa gategekwa kwishyura imishahara yose atahembwe, noneho indishyi 720 000 zishyurwa n’abakozi b’Akarere bo mu ishami ry’ubuhinzi n’ibidukikije batakurikiranye ikibazo hakiri kare.

Hildebrand Niyomwungeri, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe we yavuze ko umukozi wareze Akarere Nyirahabimana Francine, agatsinze kishyura indishyi ya 620 000. Akaba yijeje ko bagiye gusesengura uwateje igihombo agasabwa gusubiza ayo mafaranga.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Murwanashyaka Emmanuel we yasobanuriye intumwa za rubanda ko ubwo Raporo ya Komisiyo y’abakozi ba Leta yakorwaga byagaraga ko katsinzwe n’umukozi ariko nyuma Akarere kaje kujurira mu Rukiko Rukuru, karamutsinda. Ngo kafashe ingamba z’uko ikintu cyose cyatuma Akarere gashorwa mu manza bakirinda.

Ku karere ka Rusizi, Umuyobozi w’Akarere Rusizi Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Uwimana Monique yasubanuye ko umukozi watsinze Akarere ka Rusizi Habiyaremye Janvier, yari yakuwe mu Murenge ashyirwa mu Karere, agezeyo ibijyanye n’ibyo agenerwa bijyanye no kwishyura ideni ry’imodoka birahagarara, ajyana Akarere mu nkiko arabatsinda, bityo ubu Akarere karimo gusesengura ku waba yarabigizemo uruhare ayo mafaranga umukozi yatsindiye ayagarure.

Perezida w’Abadepite bagize Komisiyo y’imibereho y’Abaturage, Hon Uwamariye Veneranda, yavuze ko inzego zikwiye kubahiriza amategeko kugira ngo hirindwe amakosa atuma Leta ishorwa mu manza.

Yagize ati: “Umukozi watsinze Leta, itegeko rishyirwa mu bikorwa ahabwa uburenganzira bwe agahabwa n’indishyi, inama twatanze ni ukubahiriza ya mategeko, kuko iyo itegeko ryubahirijwe ntabwo wa muntu ajya kujurira, ariko umukozi iyo itegeko ryamurenganyije n’ibyo afitiye uburenganzira ntabihabwe arabihabwa kubera itegeko n’indishyi zigatangwa.”

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), Gakire Bob yasobanuye ko ibibazo byagaragaye by’abakozi mu Nzego z’ibanze gituma abakozi barega Uturere mu nkiko tugatsindwa barimo gushaka uko bakivugutira umuti kimwe n’andi makosa akorwa mu micungire y’abakozi mu Nzego z’ibanze.

Yagize ati: “Ibyagaragaye muri Raporo, bigaragaza ko tugifite urugendo mu micungire y’abakozi cyane cyane mu Nzego z’ibanze, hari ingamba dufatanyije n’izindi nzego, ku bijyanye no kongera ubumenyi n’ubushobozi bafite, kuko abakozi batameze neza n’ibindi ntibyakorwa.”

Angelina Muganza Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’abakozi ba Leta, yagiriye inama Inzego z’ibanze ko buri mukozi, akwiye kumenya inshingano ze no kuzubahiriza bagakoresha ubwitonzi no kuzishyiramo imbaraga kugira amakosa, atongera gushyira Leta mu gihombo.

Muri iyo raporo ya Komisiyo y’Igihugu y’Abakozi ba Leta yashyikiirijwe Abadepite  hagaragazwa ko 27,13% by’ubujurire bw’abakozi iyo komisiyo ya kiriye basanze bufite ishingiro, Uturere n’Umujyi wa Kigali bikaba byihariye 18,8%.

Hon Uwamariya Veneranda, Perezida wa Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage yasabye Inzego z’ibanze kubahiriza amategeko agenga abakozi

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA