Alice Guo wabaye Meya wa Philippine n’abandi bantu barindwi bakatiwe igifungo cya burundu bazira gucuruza abantu, gushora abantu mu buriganya bukorerwa kuri interineti, kubakoresha uburetwa, uburiganya n’ibindi byaha nkuko babihamijwe n’urukiko rw’i Manila.
Alice Guo w’imyaka 35 ashinjwa no kwiyoberanya akigira umuturage wa Philippine kandi akomoka mu Bushinwa, yafatiwe muri Indonesia mu 2024, nyuma yo guhunga icyo gihugu kubera ibyaha yakekwagaho.
Muri Werurwe 2024, Polisi ya Philippine yasatse ikigo kinini cyari gifitanye imikoranire na Guo nyuma yuko umukozi ukomoka muri Vietnam atorotse avuye muri iyo nyubako akabimenyesha inzego z’umutekano.
Aljazeera yatangaje ko nyuma yo gusaka iyo nyubako basanzemo abantu barenga 700 barimo; abakomoka muri Philippine, u Bushinwa, Malysia, Indonesia na Taiwan ndetse babasangana n’impapuro zigaragaza ko Guo yari ahagarariye ibyakorerwaga ahongaho.
Umuvugizi wa Komisiyo irwanya ibyaha muri Philippine yabwiye itangazamakuru ko Guo na bagenzi be bahamijwe ibyaha byo gucuruza abantu mu gace bari baherereyemo.
Guo yatorewe kuba Meya w’Umujyi wa Bamban mu 2024, ariko nyuma y’iperereza ryakozwe n’urukiko rwa Manila muri Kamena rwasanze atari umwenegihugu ahubwo afite inkomoko mu Bushinwa bitamuheshaga uburenganzira bwo kuyobora akarere.
Raporo y’Umuryango w’Abibumbye yo mu 2023 igaragaza ko Cambodge, Myanmar na Philippine ari bimwe mu bihugu bikorerwamo icuruzwa ry’abantu n’uburiganya bukorerwa kuri interineti.