Umuhanzi mu njyana gakondo Ruti Joel yagarutse ku cyamuteye gusubira mu itorero Ibihame anavuga uko yasabye imbabazi ubuyobozi bwaryo.
Haburaga ukwezi kumwe ngo umwaka wuzure uyu muhanzi atandukanye n’itorero Ibihame by’Imana akerekeza mu rishya ryiswe ‘Ishyaka ry’Intore’ kuko amakuru y’iryo tandukana yemejwe mu Ukuboza 2024.
Nyuma y’iminsi mike uyu muhanzi yemeje ko yasezeye mu Ishyaka ry’Intore yabarizwagamo akanemeza ko yahise asaba imbabazi mu itorero ry’Ibihame by’Imana.
Mu kiganiro n’itangazamakuru Ruti yavuze ko yumvaga umutima umurya bikaba bibi iyo yageraga ahantu bakamuhamagara Igihame cy’Imana.
Yagize ati: “Kumva indirimbo ibihame naranayiririmbaga, ariko noneho wagera ahantu bakaguhamagara igihame cy’Imana, nageze aho ndavuga nti ibi bintu ni twe twabizanye, bitwaga ibihame gusa nongeraho ‘by’Imana’ ndavuga nti se abantu mbatuye Imana ndavuga nti reka tujye kubikemurana kuko ntahataba ibibazo.”
Akomeza avuga ko byatinze kubera ko yabanje kugira ubwoba icyakora ubwo yagiraga ibyago bakamutabara yafatiranye ako kanya agasaba imbabazi umutoza w’Ibihame by’Imana.
Ati: “Ariko biba byiza iyo umunyamafuti asabye Imbabazi kuko hagati yabo baba bazi umunyamafuti kuko uwasize undi aragaruka agasaba imbabazi. Nahuraga n’abo mu bihame nkababwira ko nzagaruka ariko kuko ntarasaba imbabazi umutoza mukuru ntabwo naza.”
Mu kiriyo cya nyogokuru barantabaye, nahise mboneraho umwanya negera umutoza mukuru ndamubwira nti njyewe nakoze amafuti ndagarutse ni ahawe ho kunyemera ukambabarira ariko njye ngusabye imbabazi ko nagusize kandi warantoje guhamiriza.”
Ruti Joel asubiye mu itorero Ibihame by’Imana mu gihe biteganyijwe ko ibihame by’Imana n’Ishyaka ry’Intore bazahurira mu gitaramo kiba kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Ugushyingo 2025 kiswe Kigali Dutarame.
Uretse ayo matorero yombi muri icyo gitaramo hazanataramamo abahanzi barimo Massamba Intore, Teta Diana, Itorero Inyamibwa n’abandi kikaba kigamije gufasha abatuye Umujyi wa Kigali n’abawugenda gutarama bakizihirwa.
Ruti Joel agiye gutaramira i Kigali mbere y’uko we na Clement Guitarist bateganya gutaramira i Paris mu Bufaransa mu gitaramo kizaba tariki 29 Ugushyingo 2025.

