Daniella Atim wahoze ari umugore wa Joseph Mayanja uzwi mu muziki nka Jose Chameleone, yagaragaje intandaro yo gutandukana n’uwahoze ari umugabo we, anavuga ko agiye gusangiza abantu urwo rugendo ku buryo bizafasha abagore benshi.
Ubwo yahaga ikaze abantu ku murongo we wa YouTube mushya, uyu mubyeyi w’abana 5 yabyaranye na Jose Chameleone, yavuze ko imico y’ibihugu bimwe na bimwe ari yo ituma abagore baniganwa ijambo.
Yagize ati: “Hari ibintu byinshi mu mico y’ibihugu byacu ibuza abagore kuvuga akarengane banyuramo, yewe ntituba tunemerewe kuvuga nabi ku bagabo bacu cyangwa undi wese w’igitsina gabo, basaza bacu, ba papa bacu, igihe badukoreye ibyo tutishimiye ijwi ryacu ryatsikamiwe ndetse n’abo bafitanye isano.”
Muri ayo mashusho yafashe atangiza umuyoboro we wa Youtube, Daniella Atim yavuze ko azajya asangiza abamukurikira ibyamubayeho kugira ngo abagore babigireho kandi bige gukomera, ndetse ahamya ko ibyamubayeho mu myaka 16 y’urushako rwe biba ku bagore benshi badafite ijwi riranguruye.
Ati: “Dushobora kwishakamo iryo jwi tutahawe na za kirazira z’umuco, uyu murongo uzadufasha kuba twasangira ubuzima bugoye, dutegane amatwi kandi twige gukomera, kuko ndabizi amakimbirane yo mu ngo n’ihohoterwa biba kuri buri mugore, uyu muyoboro rero tuzabasha kuvurana ibikomere no gutuma dutuza, kandi tuzarwifashisha dutobora tukavuga ibiturimo, kuko dushobora kuvuga ibyo tunyuramo mu kinyabupfura.“
Kuri Daniella Atim abona ko ihohoterwa rikorerwa mu ngo ari ryo nyirabayazana w’itandukana rye na se w’abana be, akaba n’umuhanzi w’icyamamare muri Uganda. Uyu mugore ku ikubitiro yifashishije Instagram ye avuga uburyo yihanganiye ibigeragezo by’imyaka 16 n’ihohoterwa rikorerwa mu ngo, kugeza ubwo yatandukanye n’uwahoze ari umugabo we, anatangaza ko azabasangiza uburyo yamenyanye na Jose Chameleone, kugeza bashyize akadomo ku mubano wabo.
Kuri ubu uyu mugore atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akaba ari kumwe n’abana bose uko ari batanu, aravuga ibi kandi mu gihe Jose Chameleone arimo gutegura igitaramo cye kizaba kuva tariki 30-31 Kanama 2024.