Uwari Umugaba Mukuru w’Ingabo za Ukraine yagizwe Ambasaderi mu Bwongereza
Mu Mahanga

Uwari Umugaba Mukuru w’Ingabo za Ukraine yagizwe Ambasaderi mu Bwongereza

SHEMA IVAN

May 10, 2024

Gen. Valery Zaluzhny wahoze ari umugaba Mukuru w’Ingabo za Ukraine, yagizwe Ambasaderi wa Ukraine mu Bwongereza nyuma yo gusezererwa mu gisirikare ku mpamvu ziswe ko ari iz’uburwayi.

Ni mu gihe  hari abavuga ko byaba ari ugushyirwa ku gatebe kuko yari akunzwe cyane mu baturage kurusha Perezida Volodymyr Oleksandrovych Zelensky.

Tariki 8 Gashyantare uyu mwaka ni bwo Gen. Zaluzhny yakuwe ku mwanya w’Umugaba Mukuru w’Ingabo, nyuma y’iminsi atavuga rumwe na Perezida Zelensky ku migendekere y’urugamba bamaze igihe bahanganyemo n’Ingabo z’u Burusiya.

Nyuma y’iminsi mike, Zaluzhny yahise agirwa Ambasaderi wa Ukraine mu Bwongereza.

Mu itangazo yashyize hanze ku wa Kane tariki 9 Gicurasi 2024, abinyujije ku rubuga rwe, Perezida Zelenksy yemeje ko Zaluzhny yamaze kuba Ambasaderi wemewe wa Ukraine i Londres mu Bwongereza.

Nubwo Gen. Zaluzhny w’imyaka 50 yakuwe ku nshingano zo kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo, yemerewe gukomeza kwambara imyenda ya gisirikare n’amapeti ye mu gihe abishatse.

Gen. Zaluzhny yabaye Umugaba Mukuru w’Ingabo za Ukraine guhera mu 2021.

Ashimirwa uruhare yagize mu kurwana ku Murwa Mukuru wa Ukraine “Kiev” ubwo u Burusiya bwatangizaga intambara muri Gashyantare 2022.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA