Ambasade ya Uganda mu Rwanda yemeje urupfu rwa Amb. Santa Mary Laker Kinyera wari Ambasaderi wungirije wa Uganda i Kigali, waguye mu Bitaro Bikuru by’Igihugu bya Mulago biherereye i Kampala.
Iyo Ambasade yavuze ko uyu mukozi wayo yapfuye ku wa Kabiri tariki ya 3 Werurwe 2026. Nyakwigendera Amb. Kinyera ni Umudipolomate wari ubimazemo imyaka myinshi kuko yinjiye muri Dipolomasi ya Uganda guhera mu mwaka wa 1994.
Uyu mubyeyi yari ahagarariye igihugu cye mu Rwanda guhera mu kwezi k’Ukwakira 2025, Leta ya Uganda ikaba imushimira imyaka irenga 30 amaze muri serivisi z’ububanyi n’Amahanga.
Ambasade ya Uganda mu Rwanda yanditse ubutumwa bugira buti: “Azibukirwa ku bunyamwuga bwe buzira amakemwa no kudatezuka ku gukorera igihugu cye. Roho ye iruhukire mu mahoro.”
Nyakwigendera Santa Mary Laker Kinyera, hagati ya 1995 – 1999, yakoze muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mu ishami rishinzwe Afurika n’Uburasirazuba bwo Hagati, aho yari inzobere mu gukemura ibibazo bijyanye n’ubufatanye bw’ibihugu ndetse n’Akarere.
Yanabaye umwe mu ntumwa za Uganda mu biganiro byabanjirije ishyirwaho ry’amasezerano y’Umuryango w’Ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba.
Mu 1998, yabaye Umufasha wihariye wa Minisitiri w’ubutwererane mu Karere. Mu 2000, yari umwe mu bagize itsinda ry’abaminisitiri ryashyizweho kugira ngo rigarure abana ba Uganda bashimuswe n’ingabo za Sudani (LRA). Kuva mu 2002 kugeza 2007, Madamu Kinyera yabaye umunyamabanga wa kabiri nyuma aba umunyamabanga wa mbere mu butumwa bwa Uganda i Copenhagen muri Danemark.
Hagati ya 2007 na 2009, yayoboye ishami rya IGAD n’ihembe rya Afurika muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, muri icyo gihe kandi yareberaga Uganda mu bibazo bya IGAD. Yagize kandi uruhare mu bikorwa bitandukanye by’amahoro byayobowe na AU na IGAD hagamijwe gukemura amakimbirane muri Sudani na Somaliya.
Mu 2009, Nyakwigendera Kinyera yabaye umunyamabanga wihariye wa nyakubahwa Perezida wa Uganda, ushinzwe ibya diplomasi, anaba umuyobozi w’ishami rishinzwe ibibazo bya diplomasi. Yakomeje izo nshingano kugeza mu 2011, ubwo yahawe inshingano yo kujya gufungura Ambasade ya Uganda i Ankara na Turkey. Nyakwigendera yanabaye umujyanama n’Umuyobozi wa mbere wa Ambasade ya Uganda i Ankara.
Mu mirimo ye kandi, yagiye ahagararira Uganda mu nama zinyuranye z’Akarere zirimo Umuryango w’Afurika y’iburasirazuba (EAC), Umuryango w’Inama y’abayisilamu (OIC), Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika (AU) n’ubw’Umuryango mpuzamahanga wa za Guverinoma uharanira iterambere (IGAD).
Yari afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza (Makerere University), icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n’ubumenyi mu Iterambere n’Ububanyi n’Amahanga (Aalborg University) na diploma mu bijyanye n’imiyoborere n’imicungire yavanye muri Uganda Management Institute.