Ibihumbi by’abantu bakoze imyigaragambyo y’amahoro mu murwa mukuru wa Venezuela, Caracas basaba ko Perezida Nicolás Maduro n’umugore we, Cilia Flores, barekurwa nyuma y’ukwezi ashimuswe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Imyigaragambyo yo ku wa 03 Gashyantare yiswe “Gran Marcha” yitabiriwe n’ibyiciro byose by’abantu bafite ibyapa byanditseho ko bakeneye Maduro, ibindi bigaragaza ko bamuri inyuma,basaba Amerika ko imurekurana n’umugore we.
Umuhungu wa Perezida Maduro; Nicolás Maduro Guerra, akaba n’umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Venezuela, yagejeje ijambo ku bitabiriye imyigaragambyo yavuze ko ishimutwa rya se ryakozwe n’ingabo za Amerika ku wa 3 Mutarama 2026,
rizahora ari igikomere mu maso yabo iteka ryose.
Yavuze ko ubusugire bwa Venezuela bwavogerewe n’ingabo z’amahanga mu ijoro se yashimutiwemo.
Ibitangazamakuru bya Venezuela byatangaje ko urwo rugendo rw’amahoro rwakozwe ku Isi hose bagaragaza uburyo bashyigikiye uwahoze ari perezida wabo.
Perezida w’Inzibacyuho wa Venezuela,Delcy Rodriguez yavuze ko nubwo ayoboye icyo gihugu ariko yemera ko Maduro akiri Perezida we nubwo ari kugerageza gushyira mu bikorwa amategeko ya Perezida Donald Trump.
Ku rundi ruhande ariko Trump yavuze ko yiteguye gukorana na Rodriguez, mu gihe gusa Caracas yakurikiza ibyo asaba, cyane cyane ibijyanye na peteroli ya Venezuela n’undi mutungo kamere.
