Umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Venezuela, Maria Corina Machado yashimiye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump washimuse uwo yise umwanzi we, Nicolas Maduro asezeranya ko agiye kugaruka mu gihugu.
Maria Machado w’imyaka 58 yavuze ko ishyaka ayobora,(Vente Venezuela) ryiteguye kuzatsinda amatora kandi agiye kugaruka mu gihugu vuba na bwangu nyuma yo guhunga.
Mu kiganiro na Fox News, ku wa 05 Mutarama Machado yavuze ko ibyakozwe na Trump byari impinduka zikwiye, agaragaza ko bari baratsinze amatora ya 2024, ariko bibwa amajwi ndetse yemeza ko amatora azaba bazayatsinda kuri ku kigero cya 90%.
Machado yavuze ko tariki ya 03 Mutarama izahora yibukwa mu mateka nk’umunsi w’ubutabera bwakubise inshuro ubutegetsi bw’igitugu.
Yagize ati:”Nk’abaturage ba Venezuela turishimye ku bw’icyerekezo cye gikomeye, ku bikorwa by’amateka yakoze kuri iri shyaka rigizwe n’abaterabwoba, ibiyobyabwenge(…), Ni intambwe ikomeye igana ku mpinduka n’ubutegetsi bwubakiye ku bwisanzure na demokarasi.”
Amerika yagaragaje ko itagiye guhita ijya mu matora muri Venezuela ahubwo yiteguye gukorana na Perezida w’agateganyo Delcy Rodriguez, wari usanzwe ari umuntu wa hafi wa Maduro.
Nicolas Maduro n’umugore we bagejejwe mu Rukiko rw’i Manhattan ku wa 05 Mutarama ariko yahakanye ibyaha byose ashinjwa birimo; iterabwoba
rishingiye ku bucuruzi bw’ibiyobyabwenge,gutunga intwaro zo kurwanya Amerika n’ibindi.
Maduro yahakanye ibyaha byose ashinjwa, ashimangira ko ari umwere, ari Perezida wa Venezuela kandi ari inyangamugayo.