Ishimwe Vestine uririmbana na murumuna we Kamikazi Dorcas, bazwi nk’itsinda rya Vestine na Dorcas mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yabujije murumuna we kwishora mu byo gushaka akiri muto, amwibutsa ko nabyishoramo azaca inkoni akamudiha.
Ishimwe Vestine yahishuye ko amezi atatu yonyine amaze ashatse yamugoye avuga ko urushako ari nko kujya mu gihugu utari uzi bisaba kubanza kukiga, asaba Dorcas kwitondera ibyo gushaka akiri muto.
Mu kiganiro na kimwe mu bitangazamakuru bikorera kuri YouTube, yagize ati: “Byarangoye sinababeshya! Nkatekereza ubuzima nari mbayemo mu rugo na ba Dorcas… Dorca mwana wanjye ntuzashake ukiri muto cyane uzabe uretse. Amezi a… eehhh azabe aretse gushaka kuko namukubita, nafata inkoni nkamukubita ashatse akiri muto cyane.”
Yavuze ko yajyaga asigara ari kurira abavandimwe be bamusuye iyo batahaga akumva ko asigaye wenyine ariko agakomezwa n’inama z’umubyeyi we udahwema kumwibutsa ko agomba kwicara akubaka.
Ati: “Ibaze ko mbwira Mama ngo wanyohereje Dorcas, ati ndabatanga muri babiri? Bazaga kunsura bagenda nkasigara ndi kurira mvuga nti Mana nsigaye njyenyine.”
Icyakoze Vestine yavuze ko kugeza ubu ataramenya byinshi bijyanye n’ingo ariko yibutsa abantu ko atari ahantu habi ndetse abwira abashaka kumenya amakuru y’urugo ko babanza nabo bagashaka.
Ishimwe Vestine yakoze ubukwe na Idrissa Jean Luc Ouédraogo ku wa 05 Nyakanga 2025.