Volleyball: Amakipe umunani agiye guhatanira Igikombe cy’Intwari 2026
Siporo

Volleyball: Amakipe umunani agiye guhatanira Igikombe cy’Intwari 2026

SHEMA IVAN

January 28, 2026

Guhera ku wa Gatandatu tariki ya 31 Mutarama 2026, mu mukino wa Volleyball hazatangira irushanwa ry’Igikombe cy’Intwari, aho rizakinwa n’amakipe ane ya mbere muri Shampiyona mu bagabo n’abagore.

Iyi mikino y’igikombe cy’intwari mu mukino wa Vollleyball yateguwe n’ishyirahamwe ry’uyu mukino mu Rwanda ku bufatanye bw’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari, Imidali n’Impeta by’Ishimwe (CHENO).

Mu makipe umunani azakina iri rushanwa mu bagabo ni APR VC, Gisagara VC Police VC na Kepler VC mu gihe rizakinwa na APR WVC, Rwanda Revenue Authority, Kepler WVC na Police WVC.

Imikino ya ½ izakinwa ku wa Gatandatu mu bagore aho APR WVC izakina na Rwanda Revenue Authority Saa Saba, Kepler WVC izakina na Police WVC saa cyenda.

Mu bagabo, Gisagara VC izakina na Police VC saa kumi n’imwe mu gihe guhera saa Moya APR VC izakina Kepler VC. Imikino yose izabera kuri Petit Stade i Remera.

Amakipe azitwara neza mu byiciro byombi azahurira ku mukino wa nyuma iteganyijwe ku Cyumweru, tariki ya 1 Gashyantare 2026.

Mu mwaka ushize, mu bagabo iri rushanwa ryegukanywe na Kepler VC itsinze REG VC mu gihe mu bagore ryatwawe na Police WVC itsinze APR WVC.

Umunsi w’Intwari z’Igihugu uzizihizwa ku nshuro ya 32 ku Cyumweru tariki ya 1 Gashyantare 2026, ufite insanganyamatsiko igira iti “Ubutwari n’Ubumwe bw’Abanyarwanda, inkingi z’iterambere.”

Police WVC ni yo yegukanye Igikombe cy’Intwari mu bagore mu mwaka ushize
Kepler VC niyo ifite igikombe giheruka mu bagabo

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA