APR VC yasezereye REG VC iyitsinze amaseti 3-1 (25-18,27-29, 25-19, 25-16) naho Kepler VC isezerera Police VC iyitsinze amaseti 3-0 (30-32, 23-25, 22-25) mu mikino ya kabiri ya kamarampaka, amakipe yombi abona itike yo gukina imikino ya nyuma.
Umunsi wa kabiri w’iyi mikino ya kamarampaka mu bagabo n’abagore wakinwe ku wa Gatandatu, tariki 18 Gicurasi 2024, muri École Belge de Kigali ku Gisozi.
Muri iyi mikino ya kamarampaka, amakipe akina mu buryo bw’iyahize izindi (Best of Three) aho amakipe atanguranwa intsinzi ebyiri.
Umukino wa APR VC na REG VC watangiranye imbaraga n’icyizere ku ikipe y’Ingabo z’Igihugu kuko yatsinze iseti ya mbere ku manota 25-18. Iya kabiri ni yo yari injyanamuntu kuko amakipe yombi yahanganye, gusa birangira REG iyegukanye ku manota 29-27.
Iri hangana ryakomeje no mu iseti ya gatatu ndetse n’iya kane, ariko APR VC iyirusha imbaraga yegukana umukino ku maseti 3-1 (25-18, 27-29, 25-19, 25-16).
Ibi byatumye igera ku mukino wa nyuma bidasubirwaho kuko yari yatsinze n’umukino ubanza muri ubwo buryo.
Undi mukino wakurikiye hagati ya Kepler VC yagaragaje urwego rukomeye muri uyu mwaka ndetse inabishimangira itsinda Police VC amaseti 3-0 (32-30, 25-23, 25-22).
Aya makipe yombi yageze ku mukino wa nyuma azahurira ku mukino wa nyuma uteganyijwe mu mpera z’icyumweru gitaha
APR WVC na Police WVC zageze ku mukino wa nyuma wa kamarampaka
Mu bagore, APR WVC yasezereye Ruhango WVC iyitsinze umukino wa kabiri amaseti 3-0 (25-8, 25-14, 25-19).
Undi mukino Police WVC yasezereye Rwanda Revenue Authority iyitsinze umukino wa kabiri wikurikiranye amaseti 3-0 (24-26, 17-25, 23-25).
Aya makipe yombi yageze ku mukino wa nyuma azahurira ku mukino wa nyuma uteganyijwe mu mpera z’icyumweru gitaha muri Ecole Belge de Kigali ku Gisozi.