Volleyball: APR WVC yashimangiye umwanya wa mbere, Gisagara VC itsinda REG VC
Siporo

Volleyball: APR WVC yashimangiye umwanya wa mbere, Gisagara VC itsinda REG VC

SHEMA IVAN

November 22, 2025

Shampiyona ya Volleyball mu bagabo n’abagore yakomeje hakinwa umunsi wa Gatandatu wasize amakipe amwe atanze ubutumwa cyane ko yari ahanganye n’ayo bahatanira igikombe.

Mu bagore, APR yatsinze Police amaseti 3-1, naho mu bagabo, Gisagara VC na yo yabigenje uko imbere ya REG VC.

Ni imikino yakinwe mu ijoro ryo ku wa Gatanu, tariki ya 21 Ugushyingo 2025, ibera muri Petit Stade yari yuzuye abakunzi ba Volleyball barimo na Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire.

Umukino wa APR WVC na Police WC wari uhanzwe amaso cyane kuko amakipe yombi yahataniraga umwanya wa mbere.

Uyu mukino warangiye APR WVC yatsinze Police WVC, iseti ya mbere 19-25, iyakabiri 25-22 iya gatatu 25-18 mu gihe iya kamarampaka 27-25.

Gutsinda uyu mukino byatumye APR ikomeza kuyobora Shampiyona ya Volleyball mu bagore imaze gukinamo imikino itanu yatsinze yose, aho ikurikiwe na Police WVC yo imaze gukina imikino ine igatsindwa umwe.

APR WVC kandi yahagaritse umuvuduko wa Police WVC yaherukaga gutsindwa
umukino uwariwo wose imbere mu gihugu mu marushanwa yose muri Gicurasi uyu mwaka.

Umukino w’umunsi wahuje REG VC na Gisagara dore ko amakipe yombi yahataniraga kuba mu makipe ane ya mbere mbere y’uko Igice kibanza Shampiyona gisozwa.

Muri uyu mukino, Ikipe y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu ni yo yinjiye neza mu mukino, itsinda iseti ya mbere ku manota 29-27, ariko Gisagara yari yatsinze Police VC mu byumweru bibri bishize, igatsindwa na APR mu mukino uheruka, iza kuyigaranzura iyitsinda amaseti atatu yakurikiyeho (25-18, 25-15, 25-22).

Gutsindwa uyu mukino byatumye REG VC ishobora gusoza imikino ibanza ya Shampiyona itari mu makipe ane ya mbere.

Indi mikino irakinwa kuri uyu Gatandatu muri Ste Famille, aho mu bagore, East Africa University ihura na Ruhango VC guhera saa yine mu gihe RRA izisobanura na Rwanda Polytechnic Huye guhera Saa Sita.

Mu bagabo, KVC izakina na Kirehe VC guhera Saa Munani, Rwanda Polyechnic Ngoma College ikine na APR VC saa Kumi mu gihe East Africa University izisobanura na Police VC guhera Saa Kumi n’Ebyiri.

Muvara Ronald yishimira intsinzi
Abafana ba Gisagara VC bari baje gushyigikira ikipe yabo muri Petit Stade
Abakinnyi ba APR WVC bishimira intsinzi
Ministiri wa Siporo, Nelly Mukazayire n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ubutegetsi n’abakozi, DCG Jeanne Chantal Ujeneza mu bakurikiye iyi mikino
Abakinnyi ba APR WBBC bari baje gushyigikira APR y’abagore muri Volleyball
Byari Ibyishimo byinshi kuri Kapiteni wa APR WVC, Munezero Valentine nyuma yo gutsinda Police WVC

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA