Binyuze mu Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball (FRVB), u Rwanda rwasinyanye amasezerano n’Impuzamashyirahamwe y’Umukino wa Volleyball muri Afurika (CAVB) yo kwakira irushanwa rizahuza amakipe yabaye aya mbere kuri uyu Mugabane mu bagabo (CAVB Men’s Club Championship) rizabera i Kigali kuva ku wa 20 Mata kugeza ku wa 3 Gicurasi 2026.
Aya masezerano yasinywe kuri uyu wa 5 Werurwe 2026, aho FRVB yari ihagarariwe na Perezida wayo Ngarambe Raphaël mu gihe CAVB yari ihagarariwe na Perezida wayo, Bouchra Hajij. Icyo gikorwa cyabereye muri Kigali Convention Centre, cyitabiriwe na Minisitiri wa Siporo, Mukazayire Nelly.
Minisitiri wa Siporo Mukazayire, yavuze ko inshingano z’u Rwanda ari uko irushanwa rizahuza amakipe akomeye muri Afurika rizagenda neza. Ati “Dutegereje kwakira ibihangange, abakinnyi no kwerekana impamvu u Rwanda ruri ku isonga mu kwakira ibikorwa bya siporo. Dufatanyije, twizera ko iri rushanwa rizatanga umusaruro, rikagenda neza.”
Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umukino wa Volleyball muri Afurika, Bouchra Hajij, yashimye Guverinoma y’u Rwanda yashyize imbaraga mu kwakira iryo rushanwa, ashimangira ko yabaye umufatanyabikorwa mwiza muri Volleyball. Ati: “U Rwanda rwerekanye ubushobozi bwo kwakira amarushanwa mpuzamahanga. Mfite icyizere ko irushanwa rya 2026 rizagenda neza.”
Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda, FRVB, Ngarambe Raphaël, yavuze ko bishimiye kwakira Irushanwa ry’Amakipe yabaye aya mbere iwayo mu bagabo ku Mugabane wa Afurika.
Ati: “Ni ubwa mbere iri rushanwa rigiye kubera mu Rwanda [no muri Afurika yo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara]. Turashimira ubuyobozi bwa CAVB ku cyizere bwagiriye u Rwanda cyo kwakira iri rushanwa.”
Muri iri rushanwa, u Rwanda ruzaserukirwa n’amakipe ane arimo APR VC, Police VC, REG VC na Kepler VC. Ubwo iri rushanwa riheruka kuba mu 2025, ryabereye mu mujyi wa Misurata wo muri Libya, ryegukanwa n’ikipe ya Swehly Sports Club yo muri icyo gihugu mu gihe APR VC yo mu Rwanda yabaye iya kane.




