Volleyball: Ikipe y’Igihugu y’Abagore yashyikirijwe agahimbazamusyi yakoreye mu igikombe cy’Afurika 2023
Siporo

Volleyball: Ikipe y’Igihugu y’Abagore yashyikirijwe agahimbazamusyi yakoreye mu igikombe cy’Afurika 2023

SHEMA IVAN

July 14, 2024

Minisiteri ya Siporo yahaye buri mukinnyi w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore muri Volleyball, agahimbazamusyi ka miliyoni 3 z’amafaranga y’u Rwanda.

Aka gahimbazamusyi kaje nyuma y’amezi 11, Ikipe y’Igihugu y’Abagore muri Volleyball yageze muri ½ cy’Igikombe cy’Afurika cyabereye muri Cameroun muri Kanama 2023.

Iyi kipe y’umutoza Paulo de Tarso yabuze amahirwe yo kugera ku mukino wa nyuma itsinzwe na Misiri amaseti 3-0 (14-25, 11-25, 10-25).

Mu mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu, iyi kipe y’u Rwanda yatsinzwe na Cameroun yari mu rugo amaseti 3-1.

Muri iri rushanwa ryarangiye ryegukanywe na Kenya, Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu, Munezero Valentine yari mu bakinnyi beza b’irushanwa.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA