Volleyball:  Ikipe y’u Rwanda  yitwaye neza itsinda Lesotho mu mikino y’Afurika
Imibereho

Volleyball:  Ikipe y’u Rwanda  yitwaye neza itsinda Lesotho mu mikino y’Afurika

Imvaho Nshya

August 18, 2023

Nyuma yo gutsindwa na Kenya ku mukino wa mbere w’ imikino y’Afurika muri Volleyball mu cyiciro cy’abagore “Women’s African Nations Volleyball Championship 2023″, ikipe y’u Rwanda yitwaye neza itsinda Lesotho mu mukino wa kabiri mu itsinda B.

Ku wa Kane taliki 17 Kanama 2023 ni bwo habaye imikino y’umunsi wa kabiri  mu matsinda aho mu itsinda B ikipe y’u Rwanda yatsinze Lesotho amaseti 3-0 (25-04, 25-11 na 25-07).

Muri iri tsinda B, ikipe ya Kenya yatsinze Burkina Faso amaseti 3-0 (25-10,25-09 na 25-10) naho ikipe ya Uganda itsinda Maroc amaseti 3-2 (25–15, 26–28, 17–25, 25−16 na 15−11).

Mu itsinda A, ikipe ya Misiri yatsinze Mali amaseti 3-0 (25-10, 25-09 na 25-06), Algeria itsinda u Burundi amaseti 3-0 (25-06, 25-13 na 25-11) naho Cameroun itsinda Nigeria amaseti 3-0 (25–17, 25–13 na 25–18).

Imikino y’umunsi wa gatatu

Kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Kanama 2023 ni bwo hakinwa imikino y’umunsi wa gatatu mu  matsinda.

Mu itsinda A, ikipe ya Nigeria irakina n’u Burundi (12h00), Algeria ikine na Mali (16h00) naho Misiri ikine na Cameroun (18h00).

Mu itsinda B,  ikipe y’u Rwanda irakina na Burkina Faso (11h00), Kenya ikine na Uganda (12h00) naho  Maroc ikine na Lesotho (14h00). Ku bari i Kigali ni ukongeraho isaha imwe.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA