Amakipe ya Kepler VC mu bagabo na APR WVC mu bagore, ni yo yegukanye ibikombe mu Irushanwa ry’Intwari 2026 ryasojwe kuri iki Cyumweru, tariki ya 1 Gashyantare muri Petit Stade i Remera.
Iri rushanwa ry’iminsi ibiri rikinwa ryateguwe n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari, Imidali n’Impeta by’Ishimwe (CHENO) n’Ishyirahamwe rya Volleyball mu Rwanda (FRVB), ryitabiriwe n’amakipe ane mu bagore n’andi ane mu bagabo yasoje imikino ibanza ya Shampiyona ayoboye.
Insanganyamatsiko yo kwizihiza Umunsi w’Intwari z’Igihugu ku nshuro ya 32, igira iti: “Ubutwari n’Ubumwe bw’Abanyarwanda, inkingi z’iterambere.”
Wari umunsi wa kabiri ari na wo wa nyuma wabayeho imikino y’umwanya wa gatatu n’iya nyuma isoza iri rushanwa ryahariwe Intwari z’Igihugu zizirikanwa buri tariki ya 1 Gashyantare.
Habanje kuba umikino w’umwanya wa gatatu mu bagore, aho Kepler WVC yatsinze RRA WVC amaseti 3-1 (25-16, 22-25, 25-19, 25-23) mu gihe mu bagabo APR VC yatsinze Gisagara VC amaseti 3-2( 25-23, 25-19, 20-25, 22-25, 16-14).
Nyuma y’iyi mikino rwahise rwambikana hagati y’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu mu bagore ndetse n’iya Polisi y’Igihugu. APR WVC yahise yinjira mu mukino neza yegukana iseti ya mbere ku manota 25-21.
Iya kabiri yegukanywe na Police WVC ku manota 25-14, iya gatatu itwarwa na APR WVC itsinze 25-18 iya kane iba iya Police WVC kuri 25-21, mu gihe iya nyuma yatwawe na APR WVC itsinze 15-12, ihita inatwara igikombe icyambuye Police WVC yegukanye igiheruka cya 2025.
Umukino w’umunsi ni uwahuje Kepler VC na Police VC zageze ku mukino wa nyuma nyuma yo gusezerera APR VC na Gisagara VC.
Police VC ni yo yatangiye neza umukino ndetse inatsinda amaseti abiri ya mbere ku manota 25-21, 25-18.
Iya gatatu yagombaga guhita iyihesha igikombe byihuse ntiyakunze kuko Kepler yayegukanye ku manota 25-20. Iyi kipe ya Kaminuza yakomeje yegukana iseti ya kane ku manota 25-19.
Amakipe yombi yanganyije amaseti abiri ku yandi bityo hashyirwaho iya kamarampaka.
Kepler VC yitwaye neza iyitsinda ku manota 15 kuri 12 bityo itsinda umukino ku maseti 3-2, ihita yegukana igikombe cy’Intwari ku nshuro ya kabiri yikurikiranya dore ko ari yo yibitseho icya 2025.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidali n’Impeta by’Ishimwe (CHENO) Nkusi Deo, na Perezida wa FRVB Ngarambe Rafael n’abandi bayobozi, ni bo bashyikirije ibihembo amakipe yitwaye neza muri iri rushanwa.
Amakipe yose yamaze gukina iri rushanwa agomba guhita atangira kwitegura imikino ya Shampiyona ya Volleyball iteganyijwe mu mpera z’iki cyumweru.
















