Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’umukino wa Volleyball muri Afurika (CAVB), Hajij Bouchra, yageze mu Rwanda aho yitabiriye isinywa ry’amasezerano yo kwakira irushanwa ritaha rizahuza amakipe yabaye aya mbere kuri uyu mugabane mu bagabo (CAVB Men’s club Championship) rizabera mu Rwanda.
Uyu muyobozi yasesekaye ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali kiri i Kanombe mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu yakirwa na Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleball mu Rwanda, Raphael Ngarambe.
Iri rushanwa ngarukamwaka rizaba ku nshuro ya 47 riteganyijwe kubera i Kigali kuva ku wa 20 Mata kugeza ku wa 3 Gicurasi.
Ubwo iri rushanwa riheruka kuba mu 2025, ryabereye mu Mujyi wa Misurata wo muri Libya, ryegukanwa n’ikipe ya Swehly Sports Club yo muri icyo gihugu mu gihe APR VC yo mu Rwanda yabaye iya kane.
Muri iryo rushanwa ry’umwaka u Rwanda ruzahagarirwa n’amakipe nka APR, Police, REG ndetse na Kepler VC.
Mu 2022, Gisagara VC yakoze amateka yo kuba ikipe ya mbere yo mu Rwanda yegukanye umudali muri iri rushanwa ubwo yabaga iya gatatu itsinze Port de Douala amaseti 3-1 ubwo ryari ryabereye i Kelibia muri Tunisia.

