Volleyball: Police VC na APR WVC zatangiye neza imikino ya kmarampaka (Amafoto)
Siporo_

Volleyball: Police VC na APR WVC zatangiye neza imikino ya kmarampaka (Amafoto)

SHEMA IVAN

April 2, 2026

Police VC yatsinze REG VC amaseti 3-0 na APR WVC ibigenza uko imbere ya Kepler WVC zombi zegukana intsinzi y’umukino wa mbere mu ya nyuma ya kamarampaka yo guhatanira igikombe cya Shampiyona ya Volleyball 2025/26.

Iyi mikino yatangiye gukinwa ku wa Gatatu, tariki ya 1 Mata 2026 muri Petit Stade yitabirwa n’abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire.

Ni imikino yabanjirijwe no guhatanira umwanya wa gatatu aho mu bagore, Police WVC yatsinze Rwanda Revenue’ byoroshye cyane amaseti 3-0 (25-18, 25-21, 25-15).

Mu bagabo, undi mukino utari woroshye wahuje Gisagara VC yatsinzwe na Kepler VC amaseti 3-1 (21-25, 25-17, 25-22, 25-15).

Umukino wa nyuma wa mbere ukaba wahuje ikipe ya Kepler VC mu bagore na APR VC maze itangira neza iyi mikino itsinda amaseti 3-0 (25-16, 25-20, 25-21).

Umukino wa nyuma mu bagabo wari witezwe cyane wahuje REG VC na Police VC.

Ikipe ya Polisi y’Igihugu yatangiye neza umukino bidatinze yegukana iseti ya mbere ku manota 25-18 ibifashijwemo n’abakinnyi barimo Matsiko Salomon, Sibomana Placide na Makuto Eliphaze.

Iyi kipe yakomerejeho no mu iseti ya kabiri ndetse n’iya gatatu yegukana umukino ku maseti 3-0 (25-18, 25-21, 25-23), itangira neza imikino ya nyuma ya Kamarampaka.

Iyi mikino izakomeza ku wa Gatandatu, tariki ya 4 Mata 2026, hakinwa umunsi wa kabiri muri Petit Stade i Remera.

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire mu bakurikiye iyi mikino
Abakunzi b’umukino wa Volleyball bari benshi muri Petit Stade
Sibomana Placide wa Police VC arengura
Kepler WVC yagowe no kwibona mu mukino wa mbere

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA