Volleyball: Shampiyona yashyizwe mu Ukwakira
Siporo

Volleyball: Shampiyona yashyizwe mu Ukwakira

SHEMA IVAN

August 16, 2025

Shampiyona ya Volleyball 2025/26 yashyizwe tariki ya 17 Ukwakira 2025, mu gihe imikino ya nyuma igena ikipe yegukana igikombe hazarebwa uwatsinze neza mu mikino itanu, aho kuba muri itatu yari isanzwe.

Iyi, ni imwe mu myanzuro yafatiwe mu nteko rusange y’Ishyirahamwe rya Volleyball mu Rwanda (FRVB) yateranye kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 16 Kanama 2025.

Iyo nama yemeje ko Shampiyona ya Volleyball mu Bagabo n’abagore izatangira tariki ya 17 Ukwakira 2025 igasozwa tariki ya 30 Gicurasi 2026.

Yagennye kandi ko imikino ya nyuma izajya ikinwa harebwa uwatsinze neza mu mikino itanu, aho kuba muri itatu kugira ngo hamenyekane uwegukana igikombe cya Shampiyona.

Indi ngingo ikomeye yavuye muri iyo nama, ni amatora ya komite nshya y’iri shyirahamwe yashyizwe tariki ya 21 Nzeri 2025, harebwa niba  Ngarambe Rafael azakomeza kuyobora iri shyirahamwe amaze imyaka ine ayoboye.

Tariki 20 Nzeri 2025, hateganyijwe amatora ya FRVB imaze imyaka ine iyoborwa na Ngarambe Rafael
Shampiyona ya 2025/26 izatangira tariki 17 Ukwakira 2025

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA