U Rwanda rwahawe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball ihuza amakipe yabaye aya mbere mu bihugu akomokamo, Africa Men’s Club Championship 2026.
Iri rushanwa ngarukamwaka ritegurwa n’Impuzamashyirahamwe y’umukino wa Volleyball muri Afurika (CAVB) rizaba rikinwa ku nshuro ya 47 mu Mujyi wa Kigali kuva ku wa 20 Mata kugeza ku wa 3 Gicurasi 2026.
Mu mwaka ushize iri rushanwa ryabereye mu mujyi wa Misurata mu gihugu cya Libya ryegukanwa n’ikipe ya Swehly Sports Club yo muri icyo gihugu.
Ni mu gihe APR VC yo mu Rwanda yasoreje ku mwanya wa kane.
Nkuko biteganywa na CAVB, igihugu cyakiriye gihagararirwa n’amakipe ane bitewe nuko yakurikiranye ku rutonde rwa shampiyona y’umwaka ushize.
Muri iri rushanwa u Rwanda ruzahagararirwa n’amakipe arimo APR, Police, REG na Kepler VC.
Mu 2022, Gisagara VC yakoze amateka yo kuba ikipe ya mbere yo mu Rwanda yegukanye umudali muri iri rushanwa ubwo yabaga iya gatatu itsinze Port de Douala amaseti 3-1 ubwo ryari ryabereye i Kelibia muri Tunisia.
