Watubereye ikibaho twigiraho-abakina filimi bashimiye Niyitegeka wizihije imyaka 30 ari muri Sinema
Imyidagaduro

Watubereye ikibaho twigiraho-abakina filimi bashimiye Niyitegeka wizihije imyaka 30 ari muri Sinema

MUTETERAZINA SHIFAH

January 31, 2026

Abakinnyi n’abakora Filime ya Papa Sava bashimiye Niyitegeka Gratien, usanzwe uyandika akanayikimo ndetse akanayiyobora, ikaba yaramwitiriwe, bamushimiye kuba yarabahaye akazi.

Bamubwira ko uretse kubahangira umurimo iyo Filime yanabaye ishuri bigiyemo.

Ni bimwe mu byo bagarutseho mu ijoro ry’itariki 30 Mutarama 2026, mu gitaramo Niyitegeka yamurikiyemo Filime ye irangira yise ‘What a day’ yanahuje no kwizihiza imyaka 30 amaze akora uwo mwuga wo gukina filime.

Ubwo ibirori byari birimbanyihe itsinda ry’abakina n’abatunganya Filime ya Papa Sava bahawe umwanya bashimira Niyitegeka, bamuha n’impano.

Ubwo bafunguraga impano bahagarariwe na Clementine Uwimana uzwi nka Margarita muri ‘Papa Sava’ aho yamubwiye ati:” Uri urugero twiza rw’umuntu watemye igiti abantu bakazana amashoka ukabemerera bose, amaziko yabo akaka, abo ubona hano bose amaziko yabo araka ku bwawe.

Tugushimiye urugamba warwamye mu myaka 30, tugushimiye,tugushimiye ubudasa n’umuhate washyizeho tugakora igihangano cya ‘Papa Sava’ bamwe muri twe twari kuba turi abajura, abandi twari kuba twicuruza ku muhanda ariko amaziko yacu araka.”

Margarita akomeza avuga ko nubwo muri Papa Sava hababereye isoko y’imikorere bagatera ishoti ubushomeri ariko kandi banahigiye byinshi cyane cyane Ikinyarwanda.

Ati: ” Uri intwari yacu ntabwo usanzwe, ntabwo twabona icyo tugutura iki ni ikimenyetso, turakubashye turagukeje kandi tukumenyesha ko uturi imbere tukakuba inyuma.

Watubereye ikibaho twigiraho twagiye tumenya insigamigani nyinshi n’icyo zisobanuye, twamenye ko ntawigira.”

Niyitegeka yashimye abo bakinnyi bakora ko bamugaragaza ubwitange muri byose.

Ni impano bahise bafungura yaririmo igikombe kiriho ifoto ya Niyitegeka Gracien iherekejwe n’amagambo meza asobanura amarangamutima yabo.

Papa Sava, Seburikoko , Sekaganda n’andi mazina yamenyekanyeho muri sinema ubusanzwe yitwa Niyitegeka Gratien yavutse kuwa 25 ugushyingo 1978, kuri ubu akaba afite imyaka 47.

Abakina muri Papa Sava bahaye Niyitegeka igikombe bamushimira ko yabarinze ubushomeri
Niyitegeka Gratien yizihije isubukuru y’imyaka 30 amaze akora Filimi

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA