Weasel yateye imitoma Sandra Teta ku isabukuru ye
Amakuru

Weasel yateye imitoma Sandra Teta ku isabukuru ye

MUTETERAZINA SHIFAH

November 4, 2025

Umuhanzi wo muri Uganda Weasel Manizo akaba na murumuna wa Jose Chameleone yavuze imitoma umugore we Teta Sandra ku isabukuru ye nyuma y’igihe gito uyu muhanzi agaragaje ko umugore we agiye kuzamwica n’ubundi ashingiye ku mvururu ahoramo.

Ubutumwa Weasel yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ze kuri uyu wa 04 ugushyingo 2025, yagaragarije Teta ko kumugira ari umugisha.

Yanditse ati: “Isabukuru nziza ku mwamikazi w’umutma wanjye, buri munsi ndi kumwe nawe uba wuzuye umugisha, uri n’inshuti yanjye magara, imbaraga zanjye impamvu ikomeye yo kumwenyura kwanjye, warakoze kuba wowe ndagukunda kurusha uko amagambo yabisobanura.”

Iyi mitoma ije nyuma y’uko mu ijoro ry’itariki 23 Nzeri 2025, ari bwo Weasel yagaragaye mu mashusho yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye n’ibitangazamakuru byo muri Uganda, atabaza avuga ko bamukiza umugore kuko amufata nabi kandi agiye kuzamwica.

Aba bombi nubwo bahora bakozanyaho ariko kandi ku rundi ruhande bagaragaza ko banakundana kandi batifuza icyabatanya ibyo benshi bashingiraho bavuga ko umwe yazica umwe baramutse badatandukanye.

Teta Sandra n’umuhanzi Weasel Manizo bamaranye igihe kinini kuko batangiye gukundana mu 2018, bakaba bafitanye abana babiri.

Weasel yateye imitoma Teta Sandra ku isabukuru ye

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA