Weekend iryoshye! Yampano na Bushari bagiye guhurira na Kilikou mu gitaramo
Imyidagaduro

Weekend iryoshye! Yampano na Bushari bagiye guhurira na Kilikou mu gitaramo

Imvaho Nshya

October 17, 2025

Mu mpera z’iki cyumweru abahanzi barimo Yampano, Bushari uzwi nka Bushido, Davis D, Ross Kana na Diez Dolla barahurira mu gitaramo n’umuhanzi w’umurundi ubica bigacika muri iyi minsi, Kilikou Akili.  

Abakunzi b’ibitaramo, mu mpera z’icyumweru buri wese aba ashaka aho yasohokera n’abe kugira ngo barusheho kuruhuka no kunezerwa.

Igitaramo cyiswe ‘Let’s Celebrate’ kizabera muri Mundi Center, ku Cyumweru tariki 19 Ukwakira 2025, kitezwemo Kilikou, umuhanzi ugezweho i Burundi uzwi cyane mu ndirimbo; Aha ni he? Imaze kurebwa na miliyoni 4.2 mu mezi abiri.

Avuga ko yiteguye gutaramira Abanyakigali mu mpera z’iki Cyumweru kandi bakishima.

Yabwiye Imvaho Nshya ati: “Ni ubwa mbere ngiye gutaramira mu Rwanda bityo nkaba nkabije inzozi zanjye.”

Ni igitaramo Yampano ahamya ko ahari kandi na we yiteguye gushimisha abafana be. Ati: “Ndahari nzabaha ibyiza kandi bizima.”

Ibi abihuriraho na Bushari usaba abakunzi be kwitabira igitaramo. Yagize ati: “Nzaba abantu kuzaza mukirebera uko igitaramo giteguye.”

Umuhanzi Davis D wiyita umwami w’abana na DJ Briane bavuga ko biteguye gushimisha Abanyakigali.

Umukundwa Joshua uhagarariye Kigali Protocol yateguye igitaramo ‘Let’s Celebrate’, yavuze ko ari igitaramo ngarukakwezi kandi bifuza ko cyagera mu bihugu biri mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba.

Akomeza agira ati: “Iki gitaramo tugiye gukora ni ngarukakwezi kizajya kiba kirimo abahanzi benshi bo mu Rwanda no hanze. Ni igitaramo kigamije kwishimira ibyo abantu bagezeho buri kwezi.

Umuhanzi ufite Indirimbo igezweho tuzajya tumuzana muri iki gitaramo ngarukakwezi.”

Rugwiro Gaella, Umukozi w’uruganda rwa B One Gin rwateye inkunga iki gitaramo, avuga ko buri gihe bishimira gufasha ibikorwa by’imyidagaduro birimo ibya siporo n’iby’abahanzi.

Yagize ati Ati “Twishimiye gushyigikira iki gitaramo. Intero ni ya yindi ni ugushyigikira impano nyarwanda.”

Kilikou Akili, Umuhanzi ukomeye mu Burundi, ugiye gutaramira i Kigali, azwi cyane kandi mu ndirimbo Bizuuh yakoranye na Ntuzeeh na Prince Mshindi, iyitwa Kwepa, Ntivyakunze, Lala yaririmbanye na Chris Easy ndetse n’izindi zamugize igihangane mu Burundi.

Rugwiro Gaella, DJ Brianne, Kilikou Akili na Umukundwa Joshua
Bushari na Yampano biteguye gutaramira Abanyakigali

Amafoto: Janvier Iyamuremye

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA