Umuhanzi w’Umunyarwanda ukorera umuziki muri Uganda Nyarwaya Innocent, wamamaye cyane nka Yago Pon Dat, yaciye amarenga y’uko nta gahunda yo gusubirana n’umugore babyaranye.
Uyu muhanzi yifashishije imbuga nkoranyambaga ze yandika ko atazongera kwishora mu bintu by’inkundo cyangwa umubano wihariye n’umuntu runaka uko byagenda kose.
Yanditse ati: “Ndi ingaragu 100 ku rindi, sinifuza kugira uwo nshyira mu mubano wihariye kubera ko 100 ku 100 nitaye cyane ku mwuga wanjye, ndashima Imana ko yampinduriye icyerekezo kandi ikibanda ku byiza, umwaka mushya muhire wa 2026, ibyiza byose kuri mwe bavandimwe banjye.”
Amaze kwandika ibyo Teta Christa babyaranye na we yaciye amarenga avuga ko uko byagenda kose umwana we afite agaciro kuko ari we wamuhinduriye izina.
Ati: “Uko yakura kose, azahora ari umwana muto w’umuhungu, uwangize Mama, ni we wa mbere muri byose kuri njyewe.”
Tariki 25 Kamena 2025, ni bwo Yago yatangaje ko atakiri kumwe n’uwahoze ari umukunzi we nyuma y’uko bari bamaze iminsi bibarutse umwana w’umuhungu.
Icyo gihe yaranditse ati: “Urukundo rw’ikinyoma ruragatsindwa,” akurikizaho umutima ushengutse n’utumenyetso turira.
Ntibyarangiriye aho kuko nyuma mu kiganiro yaje ku nyuza ku murongo we wa YouTube yavuze inkuru yose y’uko nyina w’umwana we yagiye ubwo Yago yari yagiye gushakisha icyakora akamuha ubutumwa bwanditse bumumenyesha ko yasubiye i wabo.
Tariki 5 Gicurasi 2025, ni bwo Yago na Teta Christa bibarutse imfura yabo bagaragaza ko mu mazina yahawe harimo ‘Yago Life.’
Nyuma y’ukwezi kumwe babyaye ni bwo buri wese yafashe inzira ye bahitamo kubaho batari kumwe nyuma y’imyaka ibiri bari bamaze bakundana.

