Yannick Mukunzi w’imyaka 30, ni izina rikomeye mu mupira w’amaguru mu Rwanda biturutse ku bigwi afite kuva atangiye gukina umupira w’amaguru mu Rwanda. Uyu mukinnyi yavuye imuzi uko umupira w’amaguru wamuhiriye ndetse n’uko Gen (Rtd) James Kabarebe yafashije umuryango gutaha mu Rwanda nyuma y’imyaka uri mubuhungiro.
Yannick yavuze ko urugendo rw’umupira yarutangiriye i Burundi ari umwana, arukomereza mu Rwanda abifashijwemo n’umugabo wa Nyirasenge wari utuye mu Rwanda.
Avuga ko yisanze mu ishuri ry’abana mu ikipe y’ingabo z’u Rwanda APR FC mu 2009 avuye i Bujumbura, ayikuriramo anayikinira igihe kirekire.
Mu kiganiro yagiranye na Televiziyo Rwanda, yagize ati: “Ukuntu nisanze mu ishuri rya APR, buriya nigaga i Burundi ni naho Papa na Mama babaga ariko ibiruhuko byarageraga twese abana tugahita tuza mu Rwanda […] ni ibintu kuva kera mama wanjye yifuzaga kuva mbere, yarabuze umuntu wamuvana i Burundi akamuzana mu Rwanda.
Wumvaga no mu mvugo ze avuga u Rwanda, nizera ko nk’umuntu usenga cyane nizera ko mu bana banjye, harimo umwe uzatuma ntaha. Hari mu kiruhuko, icyo gihe hari amajonjora y’ishuri rya APR, babanje mbere nambere i Kigali bahita bajya mu Ntara.”
Yannick Mukunzi avuga ko umugabo wa Nyirasenge akunda umupira cyane by’umwihariko akaba ari umufana w’ikipe y’ingabo z’u Rwanda, APR FC. Ahamya ko yamenye ko akunda umupira na cyane ko n’i Burundi yabikubitirwaga n’ababyeyi be , amutumaho ahita amujyana mu ijonjora ry’abana mu ishuri rya APR FC.
Ati: “Icyo gihe naje hari U17, icyo gihe yarimo ba Haruna, Hegman, Crespo, ba Migi,… icyo gihe narimfite imyumvire y’i Burundi naramubwiye nti ahubwo na bano nabakinamo, ahita ambwira ngo reka ibintu by’i Bujumbura ahangaha, wowe ndashaka kukubona muri bariya bana.”
Yannic avuga ko yageze kuri tapi i Remera akina igice cya mbere mu bana, ahita abengukwa n’abatoza batandukanye icyo gihe barimo Karimunda, Rudifu baramuhamagara bamubaza niba aba mu Rwanda, bamusaba ko yabahuza n’uwamuzanye.
Agira ati: “Karimunda aho yakoresherezaga imyitozo yahise ampamagara ngo nzaze mu myitozo, muri make yari yankunze, nisubirira i Burundi kwiga. Nyuma bahamagaye mu rugo ngo mu minsi itatu mbe ngeze mu Rwanda. Mama yarabishakaga ko nza mu Rwanda noneho icyo gihe nakinaga n’i Burundi mfite imikino ndimo gukina icyo gihe ndabangira […] niryo jambo nibuka, ngo mwana wanjye mbabarira, nizera ko ari wowe uzatuma ntaha mu Rwanda.”
Avuga ko icyo gihe yanze ariko Papa we amugezeho ashyiraho igitsure undi arabyemera aza mu Rwanda, Yannick Mukunzi avuga ko atagowe no kwisanga mu bakinnyi basanzwe bakina mu Rwanda kubera ko imico y’Abarundi n’Abanyarwanda ijya gusa.
APR FC yamugize uwo ari we
Yannick avuga ko iyo uvuze izina Mukunzi uhita wumva APR FC kuko ngo ni yo musingi we. Kuri we, iyo adakina muri APR atekereza ko hari abatari kumenya izina rye. Ati: “Aho natangiriye nibo bangize uwo ndiwe.”
Akigera mu ikipe y’ingabo z’igihugu ari nayo yahereyeho akinira, yibuka ko shampiyona yarangiye ikipe iri ku mwanya wa Kane mu 2012. Umwaka wa Kabiri wa APR FC cyari igihe cyari gikomeye ariko kiba n’igihe cyo kuzamuka kwe.
Uko umuryango watashye mu Rwanda
Yannick avuga ko nyuma y’aho umubyeyi we yakiriye ko urugendo rw’ubuzima bwe ari ugukina umupira w’amaguru, byatanze amahirwe ku muryango we ukongera kugaruka mu Rwanda nyuma y’igihe kirekire uri mu buzima bw’ubuhunzi.
Uyu mukinnyi ashimira ubuyobozi bwa APR FC bwafashije umuryango we gutaha mu Rwanda. Ati: “Navuga ko ari n’abayobozi babimfashijemo. Affande James Kabarebe yabimfashijemo.”
Yannick Mukunzi ureshya na metero 1.75, yasinyiye Rayon Sports avuye muri mukeba APR FC ku wa 31 Kanama 2017, yayivuyemo ayihesheje ibikombe bitandukanye birimo iby’Agaciro bibiri, Super Cup 2017, igikombe cy’Intwari anayifasha kugera muri ¼ cya CAF Confederation Cup.
Yatangiye gukina nk’uwabigize umwuga ahereye mu ikipe ya APR FC nk’ikipe yakuriyemo, mu 2015 atangira gukinira ikipe y’igihugu Amavubi. Mu 2019 akomereza mu ikipe ya Sandviken yo mu gihugu cya Sweden ku nguzanyo ya Rayon Sports FC.
