Yahya Sinouar yagizwe umuyobozi mushya w’umutwe wa Hamas
Mu Mahanga

Yahya Sinouar yagizwe umuyobozi mushya w’umutwe wa Hamas

NYIRANEZA JUDITH

August 7, 2024

Irani, Hamas na Hezbollah yo muri Libani bashinja Isiraheli kuba yarishe Ismaïl Haniyeh, umuyobozi mu bya politiki w’umutwe w’abayisilamu bo muri Palesitine, ku ya 31 Nyakanga muri Téhéran, anabasezeranya ko bazamuhorera.

Ku wa Kabiri, umuyobozi wa Hezbollah, Hassan Nasrallah, yasezeranyije ko azasubiza Isiraheli, ikivuna umwanzi, nyuma y’ubwicanyi ndetse n’ubw’umuyobozi w’ingabo w’umutwe w’abayisilamu bo muri Libani, Fouad Chokr wishwe ku ya 30 Nyakanga mu gitero cyagabwe na Isiraheli hafi y’i Beyrouth.

Muri iki gihe bitameze neza ni ho Hamas, ku wa Kabiri ni bwo hashyizweho umuyobozi w’umutwe wa Hamas, Yahya Sinouar. Umwe mu bayobozi ba Hamas yavuze ko izina rye rifite ubutumwa bukomeye” muri Isiraheli, nyuma y’amezi icumi intambara itangiye mu karere ka Gaza, yatewe n’igitero kitigeze kibaho cyagabwe n’umutwe wa Hamas wo muri Palesitina ku butaka bwa Isiraheli ku ya 7 Ukwakira.

Mu ijambo rye, Hassan Nasrallah yagize ati: “Hezbollah na Irani” bahatiwe kwihorera. ” Yavuze ko Hezbollah izihorera “wenyine cyangwa mu rwego rwo guhuriza hamwe” Irani n’abafatanyabikorwa bayo bo mu karere. Mbere, indege yo mu butayu hejuru ya Beirut n’indege za gisirikare za Isiraheli, zacitse kuri bariyeri y’amajwi, zateje ubwoba umurwa mukuru wa Libani.

N’ubusanzwe Yahya Sinouar, kugeza igihe yashyiriweho ejo, yari umuyobozi w’umucuirabwenge wa Hamas muri Gaza. Ku myaka 61, uyu mugabo w’intarumikwa mu mutwe ya kisilamu. Yavukiye mu nkambi y’impunzi ya Khan Younes, yakuriye i Sheikh Yassine, akaba ari we washinze Hamas, umuryango yinjiyemo kuva yashingwa nk’uko byatangajwe n’ Umunyamakuru wa Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa uri i Yeruzalemu, Murielle Paradon.

.

Akomeza avuga ko Yahya azwiho ubugome, bamwitaga inyama za Khan Younes, kandi azi Abisiraheli neza. Yamaze imyaka irenga 20 muri gereza muri Isiraheli kandi avuga igiheburayo.

Ishyirwaho rya Yahya rizagira ingaruka ku mishyikirano yo guhagarika imirwano muri Gaza no kurekura ingwate za Isiraheli.

Isiraheli ivuga ko umuyobozi mushya wa Hamas agomba kuvaho vuba. Ingabo n’abayobozi ba Isiraheli barashinja Yahya Sinouar kuba umwe mu bateguye igitero cyo ku ya 7 Ukwakira 2023. Iyi ikaba ari inkuru mbi ku bafashwe bugwate n’imiryango yabo nk’uko Isiraheli ibivuga.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Isiraheli, sraëlKatz yise Yahya Sinouar umucurabwenge w’iterabwoba. Kuri konti ye ya X, umuyobozi wa diplomasi ya Isiraheli yemeza ko kuba yarashyizweho asimbuye Ismaïl Haniyeh ari indi mpamvu y’inyongera yo kumukuraho vuba no guhanagura Hamas ku Isi.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA