Umuhanzi uri mu bakiri bato kandi bakunzwe mu muziki w’u Rwanda Uworizagwira Florien uzwi cyane nka Yampano yakuriye inzira ku murima abibaza niba nta mpungenge atewe no kuba bamutwara umukunzi we kubera kumushyira ku mbuga nkoranyambaga cyane ibizwi nko kumupositinga (Posting).
Ubwo yari mu Kiganiro The Chice Live cyabaye mu ijoro ry’itariki ya 19 Ukwakira 2025, Yampano yabajijwe niba nta mpungenge atewe no kuba bazamutwara umukunzi we ibizwi nka gapapu kubera yamugabije ab’imbuga nkoranyambaga agaragaraza ko atariko abifata.
Mu gusubiza, Yampano yavuze ko ibyo yakoze byo kugaragaza umukunzi we ari byo akwiye gukora mu myaka ye kugira ngo yirinde kuzabikora ashaje.
Yagize ati: “Icya mbere cyo buriya hari ibintu utakora ukuze, rero ibyongibyo bingana n’imyaka yanjye, ni ibyo ngomba gucamo kuko ejo hazaza hanjye sinshaka kumera nkusubiye gukina iby’abana.”
Yongeraho ati: “Gukunda umuntu se ni igisebo? Kuba ufite umuntu ukunda no kuba ufite umuryango cyangwa umugore nkeka ko atari ikintu cyo guhisha ibyo kuvuga ngo se umuntu amubonye cyangwa njye bakambona bakantwara ntabwo byabera ku mbuga kuko n’ubundi mbere y’uko duhura hari abari bamuzi nanjye hari abari banzi.”
Akomeza avuga ko kugaragaza umukunzi we ari igisobanuro cy’uko undi wese watekereza ko hari indi mishinga bagirana agomba kuba azi ko arimo kwiba kuko icyicaro yaba ashaka kujyamo hari undi ukirimo kandi wakigenewe.
Tariki 15 Kamena 2025, ni bwo Yampano yagaragarije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga umukunzi we abinyujije mu mafoto bari kumwe akurikiwe n’amagambo aryoheye amaso y’abayasomye.
Icyo gihe yaranditse ati: “Buri nkuru y’urukundo iba ari nziza, ariko iyacu ni yo nkunda. Ndagukunda kuruta uko amagambo yabivuga.”
Kuri ubu Yampano ari mu bahanzi bahataniye ibihembo bya Diva Awards bigiye kuba ku nshuro yabyo ya gatatu aho ahatanye n’abarimo The Ben, Bruce Melodie na Kevin Kade na Kivumbi King bose bakaba bahataniye igihembo cy’umuhanzi w’Umwaka.
Biteganyijwe ko ibyo bihembo bizatangwa tariki ya 26 Ukwakira 2025, muri Zaria Court guhera saa kumi n’imwe z’umugoroba.