Umwanditsi Hategekimana Richard yamuritse igitabo cya gatanu kivuga ku bigwi bya Perezida Paul Kagame, yise President Paul Kagame’s Journey to Victory, The Legacy of Leadership.
Ni igitabo kigaruka ku mateka agaruka ku kutagamburuzwa kwa Perezida Paul Kagame mu bihe by’urugamba rwo kubohora Igihugu, yamuritse ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 01 Ugushyingo 2024 mu gikorwa cyabereye ku Ntare Arena.
Muri icyo gitabo hakubiyemo uko Perezida Kagame yaranzwe n’ubwitange ndetse no kudacika intege mu byo yahuye nabyo byose mu buhunzi no mu rugamba rwo kubohora Igihugu, ari nabyo byamufashije kuba umuyobozi w’icyitegererezo, utanga umurage wo gukunda Igihugu n’ubumwe ku Banyarwanda by’umwihariko abakiri bato.
Mu gitabo cye cya gatanu kivuga ibigwi bya Perezida Kagame, Hategekimana yibanda ku ishusho y’ubuyobozi bwa Kagame bufite icyerekezo n’ibitekerezo byimbitse, hamwe no kuba umuyobozi wubatse Igihugu cyasenywe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 akakigira icy’icyitegererezo.
Hari n’aho agaragaza uburyo Perezida Paul Kagame, yibanda ku iterambere ry’imibereho n’ubukungu, mu nzego za Leta, abanyapolitiki b’inararibonye, ndetse n’abahagarariye kaminuza zitandukanye mu Rwanda.
Uretse iki gitabo, mbere yacyo Hategekimana yanditse ibindi bine bigaruka ku bigwi bya Perezida Paul Kagame, birimo Intwari Mpinduramatwara Paul Kagame (2017), Urubyiruko Dufitanye Igihango (2018), Sinzatesha Agaciro Uwakansubije (2019), Kagame Paul Imbarutso Y’Ubudasa (2024).