Christian Kanangire ni umwe mu banyarwanda wihebeye siporo yo siganwa ku modoka. Iyo muganira akubwira ko yatangiye gutwara imodoka ari muto, ibintu avuga ko byamugejeje ku kuba ashobora guhatana agatwara ibikombe.
Amateka ye n’umukino wo gusiganwa ku modoka ‘Rally’ ahamya ko ari amateka y’urukundo. Agira ati: “Byatangiye ndi umwana, hari isiganwa rya Huye icyo gihe ryari rizwi cyane ni naryo ryatumye Rally mu Rwanda imenyekana, umubyeyi wanjye aza kutujyana njye n’abo tuvukana, ni bwo bwa mbere narimbonye imodoka ya Rally, guhera uwo mwanya namenye ko ari ikintu nifuza kuzakora binjyamo nkura mbikunda.”
We n’umuryango we bajya kureba isiganwa hari mu 1997, hashize imyaka Itatu Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe n’ingabo zari iza RPA.
Rally ni umukino yifuzaga kuzakina ndetse bituma yiga gutwara imodoka ari muto cyane kuko yatwaye imodoka ku myaka Icyenda, atari ukuyatsa gusa ahubwo ari ukuyitwara.
Ati: “Mu bukubaganyi bwanjye hari ubwo nacungaga ababyeyi badahari nkayatsa nkashyiramo bagenzi banjye tugatembera, ku myaka icyenda.”
Amaze gukuraho gato yakunze umukino wo gusiganwa ku modoka bituma yegera ishyirahamwe rimuha amahirwe yo kuba umugenzuzi ushinzwe kubarira iminota abasiganwa, mu biraka by’ubukorerabushake yabaga yahawe.
Icyo gihe hari mu 2008 akirangiza amashuri yisumbuye ariko ngo byatumye arushaho kumva neza uwo mukino; icyo bisaba, amategeko awugenga, imbogamizi zimwe na zimwe abawukina bahura nazo.
Ati: “Ni bwo navuga ko naje muri rally nyirizina. Nyuma gato naje kujya kwiga muri Kenya, Kenya nibo bafite umukino wo gusiganwa ku mamodoka uteye imbere.”
Ari muri Kenya yagize inshuti y’Umuhinde biganaga ariko se umubyara akaba yarakinaga umukino wo gusiganwa ku modoka, amujyana iwabo mu Buhinde, umubyeyi ubyara inshuti ye amaze kumenya ko akunda uwo mukino yishimira kuwumatangiza.
Kanangire avuga ko icyo gihe yatangiye ari nk’amasomo y’ibanze akajya amutiza imodoka mu mpera z’icyumweru kandi bakajyana akamwereka ibyo akosora, muri make ni we wamufashije kugira ibyiyumviro bikomoka ku modoka yamuhaga.
Umuntu usanzwe atwara imoda agira ngo umukino wa rally ni ukwicara mu modoka ugatwara, ukiruka ariko ngo iyo ugezemo nibwo usanga bitandukanye cyane.
Amwe mu masomo yibanze yahawe kwari ukumenya uko yitwara mu gihe ageze mu muhanda unyerera, urimo amakoni menshi, uko watwara mu muhanda w’itaka imvura yaguye, icyo wakora nk’umupilote igihe imodoka ikubise kuri dodane (Dos d’Ane) kugira ngo utaza kubirinduka, uko wakwitwara urimo kwirukanka ugahura n’ihene cyangwa imbwa yambuka umuhanda.
Ati: “Ibyo ni ibintu ugenda wiga gahoro gahoro ariko ugasanga ni ubumenyi bushya ku bashoferi basanzwe batwara.”
Christian Kanangira atangira gukina umukino wo gusiganwa ku modoka, yahereye muri kalabu ya Huye Rally. Mu rugendo rwe, avuga ko atazibagirwa impanuka yakoze bwa mbere biturutse ku kubura feri y’imodoka.
Mu kiganiro na Imvaho Nshya agira ati: “Nkora impanuka nababajwe nuko ntarangije isiganwa kandi ryari isiganwa nashoboraga no kugira umwanya mwiza cyane. Imodoka yarangiritse nanjye icyo gihe nagize imvune mu kuboko ariko byari isomo […] byatumye nshaka kurushaho kwiruka.”
Icyakoze amaze gukora impanuka avuga ko bitari byoroshye gutaha mu rugo ariko afata umwanzuro wo kutagaragaza ububabare kugira ngo atababaza umuryango.
Gusiganwa ku modoka ni siporo ariko kubivanga n’akazi ke ka buri munsi ni ibintu bitoroshye ariko byose bikajyana no kugira gahunda mu byo aba agomba gukora.
Ati: “Rally ubwayo nk’umukino ni umukino ugutoza imyitwarire no kwita ku bintu kuko utagize kwita ku bintu wagira n’impanuka cyangwa bikakuviramo ibindi bibazo bikomeye cyane by’ubuzima, byaramfashije mu kazi, kandi ni ibintu byuzuzanya.”
Umwaka ushize wa 2024, Kanangire yatwaye shampiyona y’u Rwanda y’umukino wo gusiganwa ku modoka, uyu mwaka mu kwezi k’ukwakira atwara irushanwa ryitiriwe Gakwaya.
Kuri we aya marushanwa yose yitwayemo neza afite igisobanuro kirenze gutsinda no kuba uwa mbere. Ati: “Kuri njye byari bifite igisobanuro kirenze gutsinda no kuba uwa mbere gusa. Menya Rally bwa mbere mu mateka yanjye, nayimenyeye mu Karere ka Huye, njya no gukina bwa mbere nakiniye i Huye, gusubira Huye nkahatsindira byari bifite ibisobanuro bikomeye.”
Kugeza ubu Christian Kanangire ni umuyobozi wungirije wa Kalabu Kalisimbi aho anayibereye umupiloti.


