Yatangiye kuvuga ubutumwa ku myaka 5 amaze indi 5 mu murimo
Imibereho

Yatangiye kuvuga ubutumwa ku myaka 5 amaze indi 5 mu murimo

ZIGAMA THEONESTE

December 24, 2025

Sezerano Usher Owen w’imyaka 10 y’amavuko wo mu Kerere ka Bugesera afite impano itangaje, aho yatangiye umurimo w’ivugabutumwa mu nsengero zitandukanye afite imyaka itanu y’amavuko akaba amaze indi itanu mu murimo.

Ni umwana kandi ufite inyigisho zijyanye n’ijambo ry’Imana ndetse n’iz’iterambere zitandukanye atanga mu gihe arimo kwigisha kandi zigafasha benshi.

Mu giterane cy’abana cyanitabiriwe n’abavugabutumwa batandukanye, aherutse gukorera i Nyamata ku Cyumweru tariki ya 21 Ukuboza 2025, Owen yahaye umwanya abana berekana impano zabo zitandukanye.

Sezerano yivugura ko gukura afite impano idasanzwe yo kuvuga ubutumwa bitamworoheye, kuko abayeyi be batari bagasobanukiwe ko akwiye gushyigikirwa muri urwo rugendo.

Yagize ati: “Abana baba bafite impano zidasanzwe ariko ababyeyi ntibabyemere. Ubwira umubyeyi ko ufite impano yo kuririmba akavuga ngo ubwo wabishobora n’ako kajwi.”

Yigisha abantu bose yaba abato n’abakuru kandi bakamushima ukuntu avuga ashize amanga agahamya ijambo ry’Imana bityo benshi bakanyurwa n’ubwo butumwa bwiza.

Agira ati: “Kugira ngo utere imbere hari ibintu bitatu ugomba kubahiriza; gusenga, ikinyabupfura no gukora cyane.”

Uko impano ye yatangiye kugaragara afite imyaka 5

Umubyeyi wa Sezerano Mukankusi Ingabire Chantal, yabwiye Imvaho Nshya ko uwo mwana we yakuze akunda kuvuga ubutumwa ariko ababyeyi ntibiyumvishe ko byashoboka afite imyaka mike.

Yagize ati: “Bitangira, yari ifite imyaka 5, ubu agiye kuzuza 11 […] Hari saa munani z’amanywa aryamye, hanyuma arabyuka arambaza ngo hari umuntu umbwiye ngo acyira ibyo Uhoraho yamukoreye, hanyuma ahita agenda. Mama nta we wabonye?”

Mukankusi yakomeje avuga ko icyo gihe umwana yamubajije gutyo arimo kurira cyane, hanyuma kuva icyo gihe atangira gukora ibikorwa bidasanzwe bijyanye no gusenga.

Ati: “Atangira kujya adufata ngo aradushyira ku igaburo ryera, agakata utujumba agafata n’amazi ati ngiye kuribashyiraho ku ngufu. Twarabyangaga akarira.”

Avuga ko kuva icyo gihe Sezerano yatangiye gusoma Bibiliya akagaragaza ko ayizimo amagambo menshi ku buryo budasanzwe ugereranyije n’imyaka ye.

Uwo mubyeyi avuga ko uwo mwana yahise atangira kujya avuga ubutumwa mu nsengero zitandukanye ariko ababyeyi be bakumva ari ibintu bidasanzwe.

Umubyeyi we Mukankusi yabwiye Imvaho Nshya ko byageze aho yerekana ko azi gutegura imishinga itandukanye kandi no mu ishuri aho yiga mu mashuri abanza mu mwaka wa 6 yiga neza kandi agatsinda.

Mukankusi ati: “Mu ishuri aratsinda, muri iki gihembwe yabaye uwa 3 n’amanota 95%”.

Kuri ubu Sezerano we n’umuryango we basengera mu Iterero rya Angilicani mu Rwanda bakaba batuye mu Murenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera.

Uretse gukora ibikorwa by’ivugabutumwa Sezerano aho yagiye kwigisha mu nsengero ziganjemo mu Mirenge itandukanye y’Akarere ka Bugesera, asiga afashije abana bagenzi be gushinga ibimina byo kwizigamira amafaranga azabateza imbere.

Uyu mwana yatangiye kugaragaza impano y’ivugabutumwa afite imyaka itanu

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA