John Gasangwa, Umunyarwanda utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yishimira ko gusura abaturage batishoboye mu Murenge wa Boneza, Akarere ka Rutsiro, byamufashije kugera ku muhamagaro we abafasha kugera ku byo bari bakeneye kurusha ibindi birimo n’uburezi.
Gasangwa yasuye i Rutsiro bwa mbere nyuma yo gusoza amasomo y’ubucuruzi muri Kaminuza ya Colorado mu mwaka wa 2010, afite inzozi zo gutangiza ubucuruzi bw’ikawa akurikije uburyo yari ikunzwe cyane mu ruhando mpuzamahanga.
Ariko ubwo yasuraga abagore bo mu Murenge wa Boneza, aho ikawa ihingwa, Gasangwa yahuye n’abagore benshi bamusangije ibyo bakeneye kurusha ibindi ari na byo byahinduye umushinga we w’ubucuruzi.
Mu byo abo bagore bamubwiye ko bakeneye kurusha ibindi ngo biteze imbere, harimo kwegerezwa amazi meza, uburezi butegura ahazaza h’abana babo no gufashwa kwihangira ubucuruzi.
Nubwo yari aje kureba uko yatangiza ubucuruzi bw’ikawa, nyuma yo gusanga abaturage bakeneye iby’ibanze nk’uburezi, urukundo rw’Igihugu rwasumbye inzozi ze atangira gushaka uko yabageza ku mibereho myiza bifuzaga.
Mu 2011, Gasangwa yashinze Umuryango Utegamiye kuri Leta witwa ‘Arise Rwanda Ministries’ watangiriye mu rusengero rutagira igisenge, ariko hatangirira n’ishuri ry’inshuke ryatangiriye ku bana abana 60 bigira munsi y’igiti cy’ikawa.
Abo bana bakomeje kwiyongera bagera kuri 300 babona n’amashuri, mu mwaka wa 2016 ashinga Ishuri Ryisumbuye ry’icyitegererezo ‘Kivu Hills Academy’, ari na ryo rya mbere muri ako gace.
Uyu munsi iryo shuri ryigamo abanyeshuri 350 biga imyuga irimo ubwubatsi, amahoteli n’ubukerarugendo, iby’amashanyarazi, gukora amazi, ikoranabuhanga, n’ibindi.
Mu buhamya bwe, Gasangwa yagize ati: “Twasanze uburezi bukenewe cyane, twubaka ishuri, ubu rifite abanyeshuri 350 biga imyuga.”
Akomeza agira ati: “Ubu muri Boneza hari impinduka kuko tuza icyo gihe nta shuri ryisumbuye ryari rihari, nta munyeshuri wari uzi ko azarangiza ayisuymbuye. Abarenga 150 barangije ayisumbuye abandi bagiye muri Kaminuza.”
Gasangwa yahamirije Imvaho Nshya ko ishami ry’imyuga muri Kivu Hills Academy, ryatsinze neza umwaka ushize.
Agira ati: “Abanyeshuri ba Boneza kimwe n’ab’ahandi bahiga, ubu bashobora kwihangira umurimo, izo ni zo mpinduka zimaze kuhagera.
Icyo nifuzaga ni ukubona umwana w’i Boneza abona uburezi bwiza. Twifuza kubona abana ba hano bajya kwiga muri Kaminuza, wajya muri Pariki y’Igihugu y’Akagera ugasanga akora muri Hoteli, barimo bakora mu Gihugu hose, numva ari ibyiza nazageraho.”
Abatuye mu Murenge wa Boneza bahamirije Imvaho Nshya ko nta shuri ryisumbuye ryabaga muri uyu Murenge mbere yo kubakirwa iry’icyitegererezo rya KHA.
Nkurunziza Etienne wo muri Santeri ya Kinunu, agira ati: “Twishimira ko abana bacu babonye ishuri ryisumbuye hafi bigiramo badakoze ingendo ndende bajya mu yindi Mirenge.”
Prof Chrysologue Kubwimana uri mu kiruhuko cy’izabukuru, avuga ko yagize uruhare mu gushishikariza abishoboye gushora imari mu Murenge wa Boneza mu Karere ka Rutsiro.
Yabwiye Imvaho Nshya ko hari impinduka zimaze kugera muri uyu Murenge biturutse ku ishuri ryisumbuye ryibatswe na Arise Rwanda Ministries, Umuryango uyobowe na John Gasangwa.
Ati: “Mu bakozi bakora kuri hoteli iri ku Kuyaga cya Kivu mu Murenge wa Boneza, harimo n’abana bize muri ririya shuri. Kuba abahize kandi bavuka inaha ari bo barimo kugira uruhare mu iterambere ry’Akarere ni ibintu twishimira.”
Prof. Kubwimana na we ahamya ko ahunguka mu myaka 25 ishize nta shuri ryisumbuye ryari mu Murenge wa Boneza.
Binyuze kandi mu muryango Arise Rwanda Ministries, Gasangwa yoroje inka abaturage 600 muri gahunda ya Girinka na bo bagabira abandi, anafukura amariba 10 ageza amazi meza ku baturage.
Yanubatse ibitaro bigezweho muri uwo Murenge bizatangira gukora mu mwaka utaha, aho yanafashije abagore basaga 5000 kwihangira ubucuruzi no kububyaza umusaruro.