Yemi Alade yashimishijwe n’urugwiro yagaragarijwe n’ingagi
Imyidagaduro

Yemi Alade yashimishijwe n’urugwiro yagaragarijwe n’ingagi

MUTETERAZINA SHIFAH

September 5, 2025

Umuhanzikazi w’umunya-Nigeria Yemi Alade yahishuye ukuntu yishimiwe n’umuryago w’ingagi yasuye bikamutera kumva anyuzwe, na we akiyumvamo ikaze muri uwo muryango.

Ni bimwe mu byo yagarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki 05 Nzeri 2025, ubwo yari amaze kwita izina umwana w’ingagi yari yahisemo kwita.

Yemi yavuze ko yatunguwe kandi akanyurwa n’umuryango w’ingagi ya Siliver Back yasuye mu gitondo cy’itariki 04 Nzeri 205 ukamwakirana urugwiro.

Uyu muhanzikazi yavuze ko umwana w’ingagi yise izina yavutse mu muryango witwa Igisha avuka kuri nyina witwa Imbaga tariki 01 Gicurasi 2025. Umwana yamwise Kundwa kubera ko ari umukobwa w’imfura ya nyina kandi na we kuko ari imfura iwabo azi inshingano umukobwa w’imfura aba afite mu muryango.

Yagize ati: “Ejo hashize nagize amahirwe yo kwakirwa n’ingagi yitwa Gahinga, yaratwakiriye atwemerera kwicara tuzireba zisangira kandi zishimanye, byanyeretse urukundo ruba hagati y’umwana na nyina, nanyuzwe kandi n’uburyo abarinzi bazo bamaze amasaha menshi bashaka umuryango twasura mbere y’uko tuwubona.”

[..] Mwarakoze cyane kubera ko urukundo mwahaye ingagi ni rwo rwatumye zitwemerera kutwakira mu muryango wazo nahigiye zimwe mu ndimi zazo byatumye niyumva nkaho ndi umwe muri uwo muryango.”

Uretse Yemi Alade umuhango wo kwita izina wanitabiriwe n’ibindi byamamare bitandukanye byaturutse hirya no hino barimo Michelle Yoeh uzwi muri filime z’imirwano aho yise umwana w’ingagi Rwogere, umuhanzikazi uvuka mu Burundi Khadja Nin, ariko akaba yarahisemo u Rwanda nk’igihugu yita mu rugo yise umwana w’ingagi ‘Garuka’, Sami Kakoma umwanditsi w’indirimbo w’umunyamerika ukomoka mu Rwanda na we yise izina umwana w’ingagi Iwacu wavutse 15 Gicurasi 2024.

Ni ku nshuro ya Gatatu Yemi Alade ageze mu Rwanda, aho ku nshuro ye ya mbere hari mu gitraramo cyo kurasa umwaka mu 2017, aza kugaruka mu Rwanda mu 2023 aho yari yitabiriye ibitaramo bya Trace Awards Festival byabereye muri BK Arena.

Khadja Nin yavuze ko yavukiye i Burundi ariko yahisemo u Rwanda nko mu rugo h’iteka
Umukinnyi wa Filime Michelle Yeoh ari kumwe n’umugabo we yise umwana w’ingagi Rwogere
Ibyamamare bitandukanye byashimishijwe no kwita izina abana b’Ingagi

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA