Imyumvire y’abaturage baturiye Pariki y’igihugu ya Nyungwe yatangiye guhinduka, abari ba rushimusi bahinduka ababungabunga urusobe rw’ibinyabuzima rukomeje kubagarurira inyungu nyinshi zirimo n’ibikorwa by’ubukungu n’iterambere ry’imibereho myiza.
Kanani Callixte w’imyaka 47, ni umwe mu bavukiye mu muryango wamusigiye umurage w’ubuhigi, aho ahamya ko yahindutse amaze kwica inyamaswa zisaga 6000 yumva ko ari bwo buzima kuko yakuze abona se na sekuru abyo bibatunze.
Mu buhamya yahaye Imvaho Nshya, Kanani utuye mu Kagari ka Cyanyirankora, Umurenge wa Kivu mu Karere ka Nyaruguru, avuga ko yatangiye inyamaswa afite imyaka 12 abimaramo imyaka 20 yose.
Ashimangira ko agenekereje muri iyo myaka yose yishe inyamaswa zirenga 6.000 zirimo ifumberi, ingurube z’ishyamba (isatura), ishegeshi isiha n’izindi.
Ati: “Natangiye mperekeza data na sogokuru, mbatwaje impamba kuko twamaragamo icyumweru cyose tuzica. Twitwazaga ifu y’ubugari, ibirayi, ibitoki, ibijumba n’ibindi tuzarisha izo nyama, zimwe tukazotsa tukazirira aho izindi tukazitara, tukazazishyira abasigaye mu rugo, izindi tukazigurisha.”
Avuga ko aho se na sekuru bapfiriye, we n’abavandimwe be bakomeje iyo ngeso, umugore bashyingiranywe akajya amutekerera impamba ajyana izamumaza icyumweru muri Nyungwe.
Yabanje gukoresha imitego 100, agera kuri 400; abo bafatanyaga bo bageze ku mitego 800, buri wese afite intego irenga 1000.
Avuga ko muri icyo gihe cyose yamaze yica inyamaswa, atwika ishyamba, ahakura anotsa inyama, nta nyungu igaragara yakuyemo, ayo yabonaga kwari ukuyanywera gusa anikanga gucakirana n’abarinzi ba pariki.
Ati: “Aho mfatiye icyemezo cyo kubivamo kubera ubukangurambaga bw’ubuyobozi bw’iyi Pariki, bukatubumbira mu makoperative, ndi umuvumvu ukomeye. Nsarura miliyoni irenga imwe y’amafaranga y’u Rwanda mu mwaka mu buki gusa. Ntuye mu nzu y’agaciro k’arenga miliyoni 9, mfite imirima 5 naguze, mfite amashyamba 3 y’agaciro k’arenga miliyoni ebyiri, noroye inka, umuryango wanjye umeze neza.”
Uretse Kanani, abaturage benshi bo mu Murenge wa Kivumu bacitse kuri iyo ngeso batangira kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima muri Pariki y’Igihugu ya nyungwe.
Bamwe bavuga ko batangiye kuyangiza bakiri bato bajyanyweyo n’ababyeyi, mu bikorwa by’ubuhigi, guhakura ubuki, gusenya inkwi n’ibindi.
Imwe mu myumvire bari bafitr yahindutse ni uko inyamaswa zimwe na zimwe zibereyeho kuribwa.
Ndagijimana JMV w’imyaka 44 wo mu kagari ka Gahurizo, na we avuga ko mu myaka ine yamaze yari amaze kwica inyamaswa zirenga 200.
Iyo myaka yose yakoraga akwepa abashinzwe gucunga Pariki, aza kubivamo abyibwirije nyuma y’ubukangurambaga bwari bwabereye mu Murenge wabo, amacumu n’izindi ntwaro gakondo yitwazaga abiha ubuyobozi.
Ati: “Ni aho imibereho yanjye yahindukiye, ntangira gukora nta bwoba, inyamaswa nicaga mpinduka umurinzi wazo, ubwenge mbukura mu kwangiza mbushyira mu kwiteza imbere.”
Ubu ni umuvumvu aho yiyubakiye inzu ya miliyoni 6 z’amafaranga y’u Rwanda muriSanteri y’Ubucuruzi ya Mizirikano, agura amasambu 7 afite agaciro ka miliyoni 7, aniyubakira inzu yo guturamo ya miliyoni enye.
Avuga ko mu buvumvu akuramo arenga 1.500.000 ku mwaka, yongeranya n’andi akura mu bindi bikorwa by’iterambere akarushaho gusirimuka.
Karekezi Stanislas w’imyaka 74 watangiye kuzica afite imyaka 20 gusa, ashimira Perezida wa Repubulika Paul Kagame wabibnukije ko bangiza umutungo ubafitiye akamaro n’ibisekuru by’igihe kizaza.
Nyuma yo kureka iyo ngeso ashaje, uyu munsi na we yaretse kunywa inzoga yiteza imbere, ubu atuye mu nzu ifite agaciro ka miliyoni 5, yoroye inkwavu 30 n’imizinga y’inzuki 200.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kivu, Uwimana Pierre, yemeza ko ubu buzima bw’abaturage baretse guhiga inyamaswa no kwangiza Pariki y’Igihugu ya Nyungwe bwahingutse.
Ati: “Babonye ku nyungu zituruka ku bukererugendo kuko bubakiwe amashuri, bahabwa amazi meza, babona amashanyarazi n’ibindi. N’ubu bari kubakirwa umuhanda uzabafasha kugeza umusaruro w’icyayi ku ruganda bitavunanye.”
Umuyobozi wungirije w’Ishami rishinzwe guhuza Pariki y’Igihugu ya Nyungwe n’abaturage Ndikuryayo Damien, avuga ko hari benshi bahinduye ubuzima babikesha akazi bahawe nyuma yo gusezerera ibikorwa byangizaga urusobe rw’ibinyabuzima.
Ati: “Inkongi z’imiriro twabaga duhanganye na zo mu mpeshyi zaragabanyutse cyane, n’abo twafatanaga inyama z’inyamaswa bishemo baragabanyutse cyane. Byerekana ko imyumvire yahindutse, ari umusaruro w’ubukangurambaga buhoraho abayituriye bakorerwa.”
Mu bukangurambaga bw’uyu mwaka, yabasabye gukomeza kubungabunga Pariki y’Igihugu ya Nyungwe kuko iri mu mitungo mike Igihugu gifite yinjiza amadovize agera no ku bayituriye, ndetse ikaba inabaha umwuka mwiza, ari nah o bari isoko y’amazi ari hejuruya 70% by’akoreshwa mu Rwanda.