Ykee Benda yavuze ku mpanuka ikomeye aherutse gukora, ahumuriza abakunzi be
Ibyamamare

Ykee Benda yavuze ku mpanuka ikomeye aherutse gukora, ahumuriza abakunzi be

MUTETERAZINA SHIFAH

December 13, 2025

Umuhanzi akaba n’uwashinze inzu itunganya imiziki ‘Mpaka Records’, Ykee Benda yashyize avuga ku mpanuka y’imodoka aherutse gukora yabereye i Kyegegwa mu gihugu cya Uganda mu ntangiriro z’iki cyumweru, ahumuriza abakunzi be.

Ni impanuka uwo muhanzi yakoze ubwo yari mu rugendo ajyanye n’abagenzi be mu bikorwa byo kwamamaza, Perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni nk’uhagarariye ishyaka rya NRM, byabaye tariki 8 Ukuboza 2025, bikaza guhindura isura ubwo bakoraga impanuka ikomeye icyakora ntawayitakarijemo ubuzima.

Uretse amakuru yagaragaye mu bitangazamakuru bitandukanye bya Uganda Ykee Benda ntacyo yari yigeze abivugaho bigatuma abenshi bagira impungenge ko yaba yaramushegeshe.

Yifashishije imbuga nkoranyambaga ze Ykee Benda kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Ukuboza 2025, yashimiye abakunzi be bamuragije Imana abamenyesha ko arimo kumererwa neza.

Yanditse ati: “Ndimo kumererwa neza nyuma y’impanuka, sekibi yari yagerageje kunteza, nakorewe ibizamini byose kandi byagaragaje ko umutwe wanjye umeze neza, amaraso avira imbere. Gusa nakomeretse bikomeye ku rutugu no ku kuboko kw’ibumoso.”

Ndashimira cyane mwe mwese mwandagije Imana mu masengesho yanyu. Ndanashimira kandi umugore wanjye nkunda ‘Icyemezo cyiza nafashe mu buzima’ ndimo gukira rwose.”

Ni impanuka yabaye nyuma y’amezi atatu gusa yari ashize akoze ubukwe n’umukunzi we Emilly Nyawira kuko bwabaye tariki 13 Nzeri 2025, nyuma y’umubano w’igihe kirekire bari bafitanye kuko watangiye kuvugwa mu 2023.

Ykee Benda azwi cyane mu ndirimbo nka Muna Kampala, Tili Bito, My baby, Control me, n’izindi nyinshi zakunzwe na benshi.

Ykee Benda yatangaje ko ibizamini by’abaganga byagaragaje ko ameze neza nyuma y’impanuka yakoze

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA